RGB yahagaritse inzego zose za Rayon Sports isiga Komite Nyobozi

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko inzego zose za Rayon Sports zamaze guhagarikwa uretse Komite nyobozi gusa, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB.

Ibi bishingiye mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, yashyizweho umukono na Perezida Sadate.

Perezida Sadate yavuze ko icyemezo yafashe yagishingiye ku ibaruwa y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB yandikiwe n’umukuru w’uru rwego.

Muri iyo baruwa yashyizweho umukono na Dr Usta Kayitesi uyobora RGB, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabwe kudatumiza Inteko rusange y’abanyamuryango b’iyo kipe kugeza igihe ivugurura ry’amategeko shingiro agenga umuryango wa Rayon Sports rizarangirira.

RGB yagize iti: “Uretse urwego rw’ubuyobozi rugomba gukurikiranwa imikorere y’umuryango umunsi ku wundi, cyane cyane ibirebana n’ubuzima bwa Rayon Sports Football Club, izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon Sports zibaye zihagaritswe kugeza igihe inonisorwa ry’amategeko shingiro rizarangirira akaba ari bwo hazajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko.”

“Murasabwa kudatumiza Inteko rusange igihe cyose ayo mategeko akirimo kuvugurirwa no kunozwa.”

Icyemezo cyo guhagarika inzego za Rayon hagasigara Komite nyobozi yayo kije gikurikira ibibazo byavuzwe muri iyi kipe, biturutse ku bwumvikane buke bwagaragaye mu nzego z’ubuyobozi bw’iyo kipe.

Ibibazo byo muri Rayon Sports byagejejwe ku mukuru w’igihugu, Paul Kagame ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, bikaba ahanini bishingiye ku micungire mibi y’umutungo w’iriya kipe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *