20250510_123403

RGB yambuye “Grace Room” ubuzimagatozi

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangije ko rwambuye ubuzimagatozi umuryango wa “Grace Room” wari wiyandikishije nk’Itorero ry’Amahoro rihuza amadini (Interdenominational Ministry), kubera kutubahiriza amategeko agenga imikorere n’imiyoborere y’imiryango ishingiye ku myemerere.

Mu itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko Grace Room yakomeje gukora ibikorwa by’amasengesho binyuranye n’intego z’itorero ryiyandikishijeho, bityo bikaba bitajyanye n’imirongo ngenderwaho yemejwe ubwo ryandikwaga.

RGB yibukije ko buri muryango wiyandikisha nk’ushinzwe ibikorwa byo kwizera ugomba gukorera mu murongo n’intego byemejwe, kandi ibikorwa byawo bigahora bihuye n’icyo wiyemeje ubwo wasabaga kwemerwa n’amategeko.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Kwirengagiza ibi byangombwa bizanira umuryango ingaruka zirimo n’igihano cyo gukurwaho ubuzimagatozi, igihe bibaye ngombwa.”

RGB yakomeje isaba amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere gukomeza kwitwararika no gukurikiza amategeko, amabwiriza n’amahame agenga uru rwego, inaburira ko ubugenzuzi buzakomeza gukazwa kugira ngo hirindwe imikorere ishobora kubangamira amategeko n’inyungu rusange.

Itorero Grace Room Ministries, riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda ndetse niwe warishinze mu mwaka wa 2018.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *