IMG-20241220-WA0016

RGB yitandukanyije n’amabwiriza yo kwandika imiryango ishingiye ku myemerere

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko nta mabwiriza ajyanye n’ibisabwa mu iyandikwa n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere rwigeze rutangaza.

Ibi byatangajwe kui uyu wa Gatanu nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inyandiko igaragaza zimwe mu ngingo ziri muri ayo mabwiriza.

Mu itangazo RGB yashyize kuri X, yanyomoje ayo makuru ivuga ko amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere akiri kuganirwaho n’izindi nzego bireba, harimo n’Ihuriro ry’Imiryango Ishingiye ku Myemerere (RIC).

Bagize ati: “Amabwiriza ari muri iyi nyandiko ntabwo yigeze atangazwa na RGB. Amabwiriza agenga ibishingirwaho mu iyandikwa n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku Myemerere aracyaganirwaho n’izindi nzego bireba, harimo n’Ihuriro ry’Imiryango Ishingiye ku Myemerere (RIC).”

RGB yongeye kwibutsa ko amabwiriza yerekeye imiryango ishingiye ku myemerere azatangazwa nyuma y’uko inama zose zikenewe zirangiye, kandi ko hagamijwe guteza imbere imikorere myiza no kubahiriza amategeko mu gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *