20240820_124249.jpg

RIB iri guhiga abamaze iminsi bakwirakwiza ubutumwa bugamije kwiba abantu mu izina ryayo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri gushakisha abantu bamaze iminsi bakwirakwiza ubutumwa bugamije kwiba abakoresha serivisi za Mobile Money mu izina ryarwo kugira ngo bahanwe.

Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Facebook hamaze iminsi hakwirakwizwa ubutumwa butangwa mu izina rya RIB ababwandika bita ko bugamije kuburira Abanyarwanda bakoresha simukadi zitabanditseho.

Muri ubwo butumwa ababucura hari aho bashuka abikeka gukoresha simukadi zitari izabo gukanda imibare isanzwe ikoreshwa mu kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa Momo Pay, bababwira ko byabafasha gusuzuma Simukadi zibabaruyeho.

20240820_124249.jpg

RIB mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yamaganye buriya butumwa inemeza ko yatangiye gushakisha abakomeje kubukwirakwiza.

Iti: “RIB irabamenyesha ko ubu butumwa burimo kuzenguruka atari bwo, ko ari amakuru mpimbano kandi ko ababusohoye barimo gushakishwa ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Uru rwego rwaboneyeho gusaba abantu ko “igihe babonye ubutumwa bubasaba gukoresha umubare w’ibanga haba harimo ubutekamutwe ko uwajya abibona yajya abimenyeshya MTN, TIGO, na RIB binyuze ku murongo wayo utishyurwa 166.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *