rib-15

RIB yaburiye abashaka gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bitwaje gutebya

Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego z’umutekano bibukije ko guhakana, gupfobya cyangwa guhohotera abarokotse Jenoside ari icyaha gikomeye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nta muntu ugomba kwitwaza gutebya kugira ngo ashyigikire cyangwa asebye Jenoside.

Yagize ati: “Ntawutebya atebya atyo, ntawutebya ahakana jenoside, apfobya jenoside, aha ishingiro jenoside, ntawutebya ahohotera uwacitse ku icumu rya jenoside. Uko ntabwo ari ugutebya. Ntabwo ari ikintu kigibwaho impaka.”

Yasabye buri wese kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gukurura amacakubiri, anagaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igomba kurwanywa igihe cyose, atari mu gihe cyo kwibuka gusa.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yemeje ko ibikorwa byo kwibuka bizakorwa mu mutuzo no mu mahoro, anibutsa urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika.

Ati: “Hari amagambo n’amashusho ashobora guhungabanya ituze rya rubanda, ni ngombwa kwirinda. Uhereye ku mvugo, hari umurongo utukura udakwiye kwambukirwaho.”

Ati “Ndagira ngo mbahumurize, icya mbere kwibuka bizakorwa mu ituze no mu mahoro nk’uko bisanzwe. Icya kabiri, umutekano wo mu muhanda n’umuhanda ugana aho twibukira uzacungwa neza muri iki gihe cy’amezi atatu.”

Yakomeje ati “Reka twibutse urubyiruko cyane cyane urwavutse nyuma ya 1994, bamwe rimwe na rimwe batumva uburemere bw’ibyo tuvuga uyu munsi. Hari igihe kubera kumva gusa ayo mateka hari igihe bashobora kumva ko ibyo tuvuga ari ugukina.”

Abatanga ibitekerezo n’abanyamakuru bibukijwe ko bagomba kwirinda impaka zishobora gutera urwango cyangwa guhakana Jenoside, ahubwo bagashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *