Ku wa 21 Mutarama 2025, Meya w’Akarere ka Nyamasheke, ari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), beretse itangazamakuru abantu batanu (5) bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’itsinda ryiyise “Kristu w’Abera.”
Aba bantu bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo aho basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byo gusengera mu Rwanda.
Inzego z’umutekano zatangaje ko muri rusange hafashwe abantu 20 bari muri ibyo bikorwa, ariko iperereza ryagaragaje ko batanu muri bo bafite uruhare rutaziguye, bityo bakaba bakurikiranywe bafunze, mu gihe abandi 15 bakurikiranywe bari hanze.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yasabye Abaturarwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza cyane cyane ajyanye no gukora ibikorwa by’imyemerere mu buryo bwemewe.
Yongeyeho ko ibikorwa binyuranyije n’amategeko bizakurikiranwa bikurikije amategeko kandi ababigiramo uruhare bagahanwa.
Abaturage baributswa ko gusengera ahatemewe bishobora kugira ingaruka ku muryango nyarwanda bityo bagasabwa gukurikiza amategeko kandi bakajya mu nsengero zemewe n’amategeko.




