IMG-20250321-WA0001

RIB yasabye abakoresha telefoni kugira amakenga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), rurasaba abantu kugira amakenga ndetse bakanamenya uko bakoresha telefoni zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bashuka abaturage bikarangira babacucuye.

RIB yatanze uwo muburo ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe, ubwo yari mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ibyaha birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi.

Ni ubukangurambaga bwabereye mu murenge wa Kinyinya w’akarere ka Gasabo.

Ubu bukangurambaga bwabaye, mu gihe Abanyarwanda bamaze igihe bagaragaza ko babangamiwe n’abatekamutwe babahamagara kuri telefoni bakabashuka bagamije kubiba, ku buryo hari n’abagwa muri uwo mutego bikarangira bibwe.

Twagirimana Thomas wo mu murenge wa Kinyinya ni umwe mu bahamya ko abatekamutwe bigeze kugerageza kumwiba, gusa aza kubarokoka nyuma yo kuba umunyamakenga.

Yagize ati: “Umuntu yarampamagaye mu mazina ambwira ko ari umukozi wa MTN, hanyuma ndebye numéro ampamagaje mbona ni indi Sosiyete. Yambwiye ko ayobeje Frw 200,000. Namuteze amatwi ambwira uburyo ngomba kuyamusubiza, hanyuma nza kumubwira ko yibeshye namuvumbuye. Icyo gihe nta kindi yakurikijeho, yantutse ibitutsi bikabije”.

Uyu muturage yakomeje asaba rubanda kugira amakenga, ati: “Icyaba cyiza rero nk’uko RIB yabitubwiye, dukwiye kugira amakenga tukabanza tukareba, ese koko ku mafaranga na rimfite hari andi yiyongereyeho? Ariko guhita ukora ku mubare w’ibanga ukoherereza ntabwo ari byo”.

Undi muturage we yavuze ko yahamagawe n’umutubuzi akamubwira ko umwana we yagonzwe ndetse akaba ari kwa muganga, amusaba kohereza amafaranga kugira ngo avurwe byihuse.

Ati: “Hari igihe bano batubuzi bakoresha telefoni akenshi usanga nabo bahamagara umuntu batamuzi. Ku bw’amahirwe make basanzwe nta mwana mfite, ariko birakwiye ko dushishoza mbere yo koherereza amafaranga abantu nk’abo tukagisha inama.”

Ntirenganya Jean Claude ukuriye Ishami Rishinzwe Gukumira Ibyaha muri RIB, yasabye abantu kugira amakenga kandi ntibizere uwo ari we wese ubabwira ko bayobeje amafaranga.

Ati: “Buri wese agomba kugira amakenga ku ikoranabuhanga, n’abashaka kurya ibyo batavunikiye iryo koranabuhanga bararyisunga. Abantu bakwiye kugira amakenga kandi ntibizere uwo ari we wese ubabwira ko bayobeje amafaranga ko ashaka kuyabagarurira batamuzi, ntugomba kumva ibyo avuga byose. Nubikora uraba uguye mu mutego wa ba bandi bashaka kukurya utwawe. Gisha inama, wahamagara kuri RIB cyangwa ukagera ku biro bikwegereye bakakugira inama. Dukwiye gushungura mbere y’uko tugwa mu bihombo n’izindi ngaruka zitanduanye.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, we asaba abantu bakoresha ikoranabuhanga kwitonda kuko muri iki gihe hari ibyaha bikoresha ikoranabuhanga hari n’ubwo bamwe bashobora kwibwa amakuru batabizi.

Ati: “Hari ubutumwa abeshi bakunze guhererekanya kuri za WhatsApp, ngo tsindira ibihembo, cyangwa ngo subiza ibibazo urabona amafaranga runaka. Muri ziriya link akenshi iyo uyifunguye uburyo zikozwemo, hari igihe uyifungura hanyuma nyiri kuyikora akaba abonye uko yinjira muri telefoni yawe akabasha kukwiba amakuru. Icya mbere dusaba abantu ni ukudafungura link batazi aho ziturutse.”

Yunzemo ati: “Turasaba abantu gushishoza kuko ubwo buryo bwo kubeshya abantu ngo tsindira amafaranga ni bwo buryo bakunze kubeshyamo abantu.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *