Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na APR FC mu mukino yari yakiriye kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino wasize amakuru menshi agiye atandukanye yo hanze y’ikibuga harimo nko gufungwa kwa bamwe mu bafana ba Rayon Sports.
Radio1 ivuga ko nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yajyanye kuri RIB bamwe mu bakozi ba kompanyi icuruza amatike y’imikino hamwe n’abafana bayo batatu.
Abo bose bajyanwe kuri RIB kubera gucyekwaho uburiganya mu kwiba amafaranga binyuze mu kugurisha amatike.
Amakuru avuga ko abo bafana batatu baguze amatike mu buryo bya kibandi aho bishyuraga amafaranga make bagahabwa itike y’amafaranga menshi. Ibi byakozwe ku kagambane k’abantu bo muri kompanyi icuruza amatike y’imikino nk’uko bitangazwa na Radio1.
Ubwo umukino wari urangiye, abo bafana batatu n’ababahaye amatike bajyanwe kuri RIB kugira ngo basobanure iby’icyo kibazo.
Kuko bwari bwije, byabaye ngombwa ko barara kuri RIB gusa amakuru atangazwa na Radio1 avuga ko abafana baguze amatike aribo bonyine baraye muri RIB ni mu gihe ababahaye ayo matike bahise barekurwa ikibazo cyitari cyakemuka.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo abo bafana barekuwe ni mu gihe ababahaye amatike ba kompanyi iyagurisha batangiwe ikirego na Rayon Sports muri RIB.
Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko RIB iri gukurikirana iby’icyo kibaza aho Murera avuga ko Kompanyi yacuruje amatike ku mukino wabo na APR FC ishobora kuba yarabibye amafaranga menshi.
Kugeza kuri ubu RIB ntakintu yari yatanga kuri ayo makuru, hagira icyo idutangariza muzakimenyeshwa mu makuru yacu ataha.


