RIB yasubije abaturage telefoni zirenga 160 bari baribwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024 rwashyikirije abaturage telefoni 167 bari baribwe.

Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’uru rwego giherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko telefoni zasubijwe ba nyirazo 160 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango, nyuma zikajya gucuruzwa.

Yavuze ko Abafatiwe muri ubwo bujura bakurikiranyweho ibyaha byo kwinjira no guhindura ibiranga ibikoresho bya mudasobwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *