
Bowl Halftime Show , ni igitaramo gikomeye cyane kitabirwa n’abahanzi batandukanye, iki gitaramo cyashyizweho mu guherekeza NFL (National Football League) muri Amerika.
Umuhanzikazi Rihanna kuri ubu niwe uri kuvugwa cyane kuko amaze kurebwa n;abasaga miliyoni 121.07 ahigitse Katy perry wari umaze igihe kuri uwo mwanya.
Kuva mu myaka 5 Rihanna adakora igitaramo, muri gashyantare nibwo yaje atangirira kuri icyo gitaramo cyiswe Halftime show maze aca agahigo ko kurebwa cyane kugeza ubu.
Byatuguranye ku bakunzi b’umuziki ukuntu yahise aca ku muhanzikazi wari uri mu bihariye ikibuga cy’umuziki ku isi Katty Perry warebwe na milioni 121 gusa.
Abasesenguzi b’umuziki ku isi, bavuga ko impamvu Rihanna yarebwe cyane ari uko ataherukaga ku rubyiniro uhereye mu myaka itanu ishize, bisobanuye ko rero abantu bari bakumbuye kumureba .
Mu ndirimbo uyu muhanzikazi yaririmbye muri icyo gitaramo cya Super Bowl LVII Halftime muri Gashyantare 2023, harimo izakunzwe cyane nanubu nta watinya kuvuga ko zikiri mu mitwe y’abafana.
Icyo gihe akaba yari atwite ndetse yaherekejwe n’umukunzi we ASAP Rocky
Izi ni nka;Better Have My Money, Where Have You Been, We Found Love, Rude Boy, Wild Thoughts All of, Run This Town, Umbrella, Diamonds n’izindi


