Ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego za Leta, sosiyete sivile n’urubyiruko bahuriye mu biganiro bigamije kubaka umuryango utekanye utegura abayobozi b’ejo hazaza.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yagaragarije abagize Inteko n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ko yatereranye umuryango biciye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko mu bishobora kuzahaza umuryango hashobora kuza n’itangazamakuru ridakora neza, ariko avuga ko iyo hari ibikorwa cyangwa imvugo bigaragara mu ruhame, bikoreshwa n’itangazamakuru hagati y’abanyamakuru, hari uko RMC ibigenzura.
Yakomeje agira ati: “Ariko hari n’abo duturanye bakoresha imbuga nkoranyambaga, urwego rw’itangazamakuru rudashobora kugenzura. Dutegereza ko andi mategeko y’ibindi bigo agomba kuza kubareba, ibyo bigatuma abaturage batabasha gutandukanya umunyamakuru n’uwicaye mu rugo agatanga igitekerezo. Rimwe abikora atabizi cyangwa se akabikora mu buryo yumva ashaka kubikoramo, tugategereza igihe RIB izazira.”
Yunzemo ati: “Hari igihe twigeze kuvuga ko Minisiteri y’Umuryango yatereranye umuryango biciye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko guhera ku wa Mbere umuntu akora ibintu ubona byangiza umuryango, imvugo akoresha zidafite agaciro mu Kinyarwanda n’ubumuntu, inzego zose zibirebera.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko habayeho umwanya wo kuganiriza bene abo banyamakuru, ariko KO hageze ngo abakora ibyo bajye babihanirwa.
Ati: “Habayeho umwanya wo kubaganiriza dufatanyije na RIB, tubereka amakosa bakora. Ubu ndatekereza ko hageze igihe cy’ibihano; abakora ibikorwa nk’ibyo bisenya umuryango bakwiye kubihanirwa, kuko ari ibyaha baba bakora.”
Abitabiriye inama biyemeje ibikorwa birimo gushyiraho no guteza imbere ingamba zihamye zo gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango hakiri kare, hifashishijwe ubujyanama, ubuhuza bw’imiryango n’imikoranire y’inzego z’ibanze, hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.


