Robinho wahoze mu ikipe ya Man City ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’Igihugu ya Brazil, yatangiye kwiga gukanika amaradiyo aho afungiye muri gereza nyuma y’uko akatiwe gufungwa imyaka 9.
Robson De Souza ni umwe mu bagabo batandatu bahamwe n’icyaha cyo gukubita no guhohotera umugore wo muri Alubaniya mu kabyiniro ko mu Butaliyani muri Mutarama 2013, ubwo yakiniraga AC Milan.
Muri Werurwe, uyu mugabo w’imyaka 40 yakatiwe igifungo cy’imyaka 9 muri Brazil nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwo mu Butaliyani rwahise rumusabira kujya gufungirwa iwabo muri Brazil.
Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko uyu mugabo wakanyujijeho muri ruhago yatangiye amasomo yo gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo amaradiyo n’amatelevisiyo yangiritse.
Aya masomo Robinho yitabiriye yashyizweho n’urwego rushinzwe imfungwa muri Brazil mu rwego rwo gutegurira imfungwa ubuzima bushya nyuma yo kuva mu gihome.
Umwunganizi mu mategeko wa Robinho, Mario Rosso Vale, niwe watangaje amakuru y’uko uyu mugabo yatangiye amasomo yo gusana ibyuma by’ikoranabuhanga, yagize ati: “Yiyandikishije mu masomo yibanze yo gusana ibyuma by’ikoranabuhanga yiga gusana TV na radio. Agomba kwiga amasaha 600 kugira ngo yemererwa gutangira gukora uyu mwuga”
Abajijwe ku mibereho y’uyu mugabo muri gereza yagize ati: “Robinho akomeje umutuzo muri gereza […] Ni imfungwa y’intangarugero kandi nta kibazo yagiranye n’abandi bagororwa.”
Kuri ubu Robinho yamaze guhabwa inkweto yo gukinisha umupira aho azabikomeza no muri gereza ndetse akazajya aconga ruhago mu gihe cyo kwidagadura.


