Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kirasaba abasora n’ibigo bya Leta kwishyura imisoro umusoro bitarenze saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukuboza 2022 kugira ngo uzabarwe nk’uwishyuwe muri uku kwezi.
RRA isabye abakiriya kwishyura uyu musoro mbere ya tariki ya nyuma y’ukwezi bitewe n’uko mu mpera z’umwaka, amabanki asanzwe agabanya serivisi aha abakiriya bayo kugira ngo akore imirimo y’ibararuramari riwusoza.
Imisoro abasora n’ibigo bya Leta bisabwa kwishyura ni ikurikira: avansi ya gatatu y’umusoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro utarishyuwe, umusoro ufatirwa utarishyuwe n’umusoro ku bihembo by’abakozi utarishyuwe.
Abakeneye ibindi bisobanura barasabwa guhamagara umurongo utishyurwa wa RRA, 3004.



