Yishimiye uko yakiriwe n'uko yakemuriwe ikibazo yari amaranye imyaka myinshi

RRA yakemuye ikibazo umuturage yari amaranye imyaka 7

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangije icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro, birimo iby’imyenda yabaye myinshi n’iby’abacuruzi ibikorwa byabo byahagaze ariko nimero iranga usora (TIN) igakomeza kugaragara ko ikora.

Dusabimana Jean baptiste ni umwe mu baturage twasanze ku biro bya RRA. Yashimiye iki kigo kuba cyamukemuriye ikibazo yari amaranye imyaka 7. Ati: “Narimfite ikibazo kimpangayikishije cyane. Nari mfite business, nakoraga akazi ko gusudira biza guhagarara mbere, hanyuma bakomeza kumbaraho umusoro ndetse amande. Mu by’ukuri itariki yo gusora narayubahirizaga.”

Yakomeje agira ati: “Nyuma baje kunyiba nza guhomba, business irahagarara, hanyuma bakomeza kumbaramo imisoro, nshaka inzira byacamo ndayibura. Kuri uyu munsi naje hano, banyakiriye neza, ikibazo cyanjye baragikemuye. Mu by’ukuri ntashye nishimye, ndashima ubuyobozi bwacu na Perezida wa Repubulika kuba hatekerezwa iyi gahunda yo kurenganura abaturage mu bibazo baba bafite.”

Yishimiye uko yakiriwe n'uko yakemuriwe ikibazo yari amaranye imyaka myinshi
Yishimiye uko yakiriwe n’uko yakemuriwe ikibazo yari amaranye imyaka myinshi

Bamwe mu bagana iyi serivisi y’imisoro ya RRA basabye ko ubuyobozi bwayo bwashyiraho ubukangurambaga mu kwigisha abacuruzi kuko abeNshi bagwa mu makosa bitewe no kuba nta makuru babifiteho.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko ukwezi kw’abasora ari gahunda izamara iminsi itatu, yagenewe abantu bose bafite ibibazo bijyanye n’imisoro.

Ruganintwali yagize ati: “Ni icyumweru twifuje ko duha umwanya abantu bose baba bafite ibibazo bijyanye n’imisoro, kuba batwegera kugira ngo tubikemure ndetse banatugire inama aharingombwa ko twanoza imikorere.”

Yakomeje asaba abakozi ba RRA barangwa n’imyitwarire mibi ko bidakwiye. Ati: “Kuko ntabwo duhari ku bwo gusoresha, duhari ku bwo gufasha abantu kumva inshingano zabo ariko bakanasora.”

Komiseri Mukuru wa RRA mu kiganiro n'abanyamakuru
Komiseri Mukuru wa RRA mu kiganiro n’abanyamakuru

RRA yakiriye abaturage bafite ibibazo bitandukanye
RRA yakiriye abaturage bafite ibibazo bitandukanye

RRA iramara iminsi itatu ikemura ibibazo by'abaturage
RRA iramara iminsi itatu ikemura ibibazo by’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *