Rwanda Revenue mu kiganiro n’itangazamakuru kyri uyu wa Kabiri ushize yavuze ko umuhigo weshejwe ku gipimo cya 101.3% ugereranyije n’intego yari yihaye.
Ubwo yagaragazaga ishusho y’imisoro n’isoresha mu mwaka w’ingengo y’imari warangiranye na Kamena 2025, RRA yatangaje ko iby’ingenzi byatumye iyo ntego igerwaho harimo ubukangurambaga, gahunda yo kwigaragaza ku bushake, ibikorwa byo kurwanya magendu n’ibindi.
Niwenshuti Ronald, ukuriye RRA, yasobanuye ko miliyari 3.079,8 Frw z’imisoro yakusanyijwe mu 2024/2025 zingana na 52,9% by’ingengo y’imari igihugu cyakoresheje muri uwo mwaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kivuga kandi ko ubukangurambaga bwo gukoresha inyemezabwishyu za EBM, aho izatanzwe ari 147.700 zivuye ku 117.631 zatanzwe mu mwaka wa 2023/2024.
Mu bacuruzi bashya bazihawe, abagera kuri 44.000 bahise bandikwa mu batanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) bavuye ku 32.529 bari banditswe 2023/2024.
Ku bijyanye na gahunda yo kwigaragaza ku bushake yatumye RRA ikusanya miliyari 18,1 Frw kuko abigaragaje ku bushake bose mu 2024/2025 ari 5.328.

Iyo misoro yose kandi yagizwemo uruhare n’ibitumizwa mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 21,9% ugereranyije na 16,3% byari biteganyijwe, mu gihe ibikorwa byo kurwanya magendu byafashije RRA gukusanya miliyari 14,6.
RRA yasobanuye ko izamuka ry’ubukungu ku gipimo cya 8,0% hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025, cyarenze 7,6% cyari giteganyijwe, na byo byagize uruhare mu bwiyongere bw’imisoro yakusanyijwe.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, hari intego yo gukusanya miliyari 3,628 Frw z’imisoro n’amahoro, bingana na 53% by’ingengo y’imari nk’uko byasobanuwe na Komiseri Mukuru Ronald Niwenshuti.
Kugira ngo iyo ntego igerweho bazashyira mu bikorwa gahunda bateguye izafasha kunoza iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora, harimo kongera imbaraga mu kurwanya magendu no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.


