Mu karere ka Rubavu by’umwihariko mu murenge wa Nyundo, hari kuvugwa ikibazo cy’abagabo basigaye bata ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore b’abanyamafaranga.
Abagore bo muri ibyo bice baravuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kubatabara nyuma y’uko ngo abagabo babo babona ubukene bwugarije ingo zabo ntibibabwihanganire bakajya kwishakira abagore bifite bakagira ubushobozi bwo kubatunga.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko ikibazo cy’ubuharike gisumba ibindi byose biri muri uyu murenge, kuko abagabo iyo babonye bikomeye bajya kureba abagore bifitiye amafaranga.
Uretse ubukene butera ubuharike buvugwa muri ibi bice, hari abandi bavuga ko ngo abagabo baho bifitemo ingeso zo gukunda abagore n’ubushurashuzi bityo ugasanga ntibanyurwa.
Hari uwagize ati”Abantu batuye muri ibi bice bifitemo ingeso yo gukunda abagore benshi, bityo rero kubera ko batajya banyurwa n’umugore umwe ntacyo wakora ninayo mpamvu hahora ubukene.”
Gusa ku rundi ruhande, hari n’abagore ngo babona abagabo babo bakennye nabo bagahita bjya kwishakira abagabo bashobora kubitaho.Icyo gihe rero ngo hari igihe uwo mugore aba asize abana bikaba byagora umugabo kubarera agahitamo kuzana undi mugore.
Ibi bibazo bya hato na hato , usanga bituma abana bata amashuri biyongera, abandi ugasanga bashotse inzira zo mu mihanda mno mu biyobyabwenge.Ikindi byongera ubukene mu miryango bityo bikanateza amakimbirane.


