Murengezi Fanuel uzwi nka Kabwana Dada na Nizeyimana Theogene bakekwaho gucuruza urumogi, bafatanwe udupfunyika ibihumbi 2 twarwo

Rubavu: Abakekwaho gucuruza urumogi bafatanwe udupfunyika ibihumbi 2

Abagabo babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi) babivanye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bafatiwe mu karere ka Rubavu, bafite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 2.

Murengezi Fanuel uzwi nka Kabwana Dada w’imyaka 22 na Nizeyimana Theogene w’imyaka 31 bafashwe kuri uyu wa gatandatu, tariki 22 Gashyantare 2025, ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Terimbere.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yahamirije BWIZA aya makuru, avuga ko kubirwanya bikwiriye kuba ibya buri wese.

Ati “Ishami rya polisi rishinzwe KURWANYA magendu n’ibindi byaba (Assoc) ryafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, bafatanweudupfunyika ibihumbi 2 tw’urumogi bari binjije mu Rwanda barukuye muri RDC.”

Akomeza avuga ko Ibiyobyabwenge ari bimwe mu biteza umutekano muke kuko bishobora gutera urugomo, ubujura n’ibindi byaha.

Yaboneyeho gusaba buri muturage kugira uruhare mu kubirwanya nk’inshingano ya buri wese kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye.

Ati “Umutekano uraharanirwa, kandi buri muturarwanda afite inshingano yo kuwusigasira atanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Gisenyi.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Murengezi Fanuel uzwi nka Kabwana Dada na Nizeyimana Theogene bakekwaho gucuruza urumogi, bafatanwe udupfunyika ibihumbi 2 twarwo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *