Umuganga gakondo avuga ko hari abakobwa bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bakaza mu Mujyi wa Rubavu baje gushaka serivisi yo gukuna aho batanga $100 ayinga Frw 100,000. Gukuna ni igikorwa cyo mu muco nyarwanda, aho umukobwa akurura imyanya ye y’ibanga ikaba miremire. Ibi hari abemeza ko byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu gukuna byaramenyekanye ku buryo n’abagore bo muri Congo basigaye bajya i Rubavu gushaka iyo serivisi nk’uko umwe mu baganga bavuganye na BBC Swahili yabitangaje. Uyu utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko afasha abakobwa b’Abanyarwanda ndetse ubu yatangiye kwakira n’abo muri Congo. Ati ” Ni umuco umaze igihe mu Rwanda. Ubu isoko ryanjye ryaragutse rigera no muri Congo aho nishyuza amadolari 100 ku muntu ushaka iyi serivisi.” Uyu mugore akoresha ibimera n’amavuta y’inka mu gukunira abamugana bari hagati y’imyaka 12 na 20. Gukuna ni umuco ugenda ukendera muri ibi bihe. Hari abavuga ko ibi bisenya ingo ndetse ngo bikanagira ingaruka mbi mu gihe cyo kubyara. Muganga w’indwara z’abagore, Dr. Leon Mutabazi yabwiye BBC Swahili ko nta ngaruka bigira mu gihe cyo kubyara nk’uko bivugwa.


