Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Ryabizige rwo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, baravuga ko bahinduriwe abatetsi none inzara ikaba igiye kubica.
Ababyeyi barerera kuri iri shuri na bo bavuga ko abana babo bariraga ku gihe, gusa bagashimangiranko ibyabaye ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira ari agahomamunwa, bijyanye no kuba saa kumi z’umugoroba zageze abana ntacyo barakoza ku munwa.
Umubyeyi umwe yabwiye itangazamakuru ko “abatetsi bari basanzwe barahinduwe bitewe na Perezida w’ababyeyi mubi. Abatetsi bashya baje bari gucana umuriro ukazima kandi bahereye mu gitondo bacaniriye amazi akanga gushya. Turasaba ko Perezida w’ababyeyi myakurwaho ndetse hakazanwa abandi batetsi.”
Uyu mubyeyi avuga ko kuri iri shuri ahafite abana batatu, ndetse bose umunsi wije badakoza ku munwa.
Abana mu gahinda kenshi bavuze ko inzara yabishe, kubera ko abatetsi bo kuri iri shuri batetse bikanga gushya.
Bakomeza bavuga ko bari basanganwe abatetsi b’abasore none bakaba barabashyiriyeho ab’abasaza batazi guteka.
Aba banyeshuri kandi bavuga ko ku wa Mbere bagaburiwe imitura (Ibidahiye), bikaba bikekwa ko hari n’abana bato bo mu mashuri y’incuke byagizeho ingaruka.
Aba bana bose bavuga ko bakomeje kugorwa no gufata amasomo kandi batariye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, Nzabahimana Evariste, avuga ko kiriya kibazo ubuyobozi bwamaze kukimenya ndetse buhita butanga inama.
Ati: “Icyo kibazo twakimenye, dukurikiranye dusanga kuri iri shuri barirukanye abakozi batekaga bazana abashya. Guteka kuri muvero byabananiye, natwe amakuru twayamenye nka saa cyenda ariko tugiye kubikurikirana kuko twumvishe ko aba bashya bacanaga amazi ntashye.”
Uyu muyobozi yunzemo ko yavuganye na bamwe mu bakozi b’iri shuri, bakabaha inama z’uburyo bakoresha kugira ngo abana babashe kurira ku gihe kuri uyu wa Gatatu.


