WhatsApp Image 2025-09-03 at 13.13.15 (2)

Rubavu: Abanyeshuri ba Kaminuza ya ULK bishyuriye Mutuelle imiryango 107 itishoboye

Abanyeshuri ba Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi (ULK), bo mu cyiciro cya gatatu mu ishami ry’amasomo y’Iterambere (Master’s in Development Studies) bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyakiliba, ndetse bishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 107 itishoboye, ingana n’amafaranga 323,000 Frw.

Iki gikorwa cyabaye kuwa  Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu gutanga umusanzu wabo ku guhindura imibereho y’abaturage. Uwumwarimu muri iyi Kaminuza, Nteziyaremye Stanislas, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bigamije guhuza kaminuza n’abaturage bo mu bice ikoreramo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakiliba usanzwe ari n’umwarimu muri iyi Kaminuza, Tuyishime Jean Bosco, yashimiye kaminuza ndetse n’abanyeshuli batekereje guha ubuzima abaturage.

Ati “Igikorwa mwakoze ni cyiza kandi kigamije guha ubuzima bwiza abaturage, kigaragaza neza ubumwe bw’Abanyafurika cyane ko muri aba abanyeshuli harimo abakomoka muri Liberia na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, baje guhaha ubumenyi mu Rwanda ariko bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abanyarwanda.”

Nta myaka myinshi itambutse Leta y’u Rwanda isabye amashuri makuru na za kaminuza gukora mu buryo buvuguruye, aho bigirira akamaro abaturage babituriye mu buryo butaziguye, nk’imwe mu ntego yayo mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *