FE0768DC-061C-40AE-A952-A3C34C36BB6B

Rubavu: Abarwanyi batatu ba FDLR bishyikirije RDF n’intwaro zabo

Abarwanyi 3 bo muri FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bambutse umupaka uhuza u Rwanda na RDC, bishyikiriza Igisirikari cy’u Rwanda bitwaje intwaro zabo n’icyombo cy’itumanaho.

Amakuru BWIZA ivana mu baturage bi mu murenge wa Busasamana, n’uko bambutse muri iki gitondo cyo kuwa 07 Mutarama 2025, mu masaha ya saa moya z’igitondo banyuze mu kibaya gihuza ibihugu byombi bambukira mu mudugudu wa Kigezi, akagari la Kageshi, umurenge wa Busasamana.

Umuturage wahaye BWIZA amakuru yagize ati “Bambutse ari batatu bambaye impuzankano bikekwa ko yambarwa na FDLR bitwaje imbunda 3 n’icyombo cy’itumanaho, aho barwaniraga ahitwa Kibati ku kirunga cya Nyiragongo.”

Aba baturage kandi batangarije Bwiza ko aba barwanyi bafitwe na RDF.

Muri aba barwanyi kandi babiri muri bo bakomoka mu kagari ka  Gacurabwenge, ho mu mudugudu wa Kanyabijumba, mu gihe umwe muri bo akomoka mu kagari ka Kageshi ho mu mudugudu wa Kagezi.

Kaliba Antoine, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yatangarije BWIZA ko aya makuru atarayamenya.

Ati “Ayo makuru ntabwo ndayamenya, ngiye gukurikirana.”

Mu mpera za 2024,  nibwo Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco mu nama yagiranye n’abaturiye ikibaya gihuza u Rwanda na RDC yanenze ababyeyi barebera abana bajya mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC abasaba kubaganiriza bagataha.

Kuwa 16 Ugushyingo kandi nabwo Ingabo z’u Rwanda zo kuri Pozisiyo ya Muti zafashe umwe mu barwanyi ba FARDC wari winjiye ku butaka bw’u Rwanda afite intwaro, Bwiza imenya amakuru ko yavukaga mu murenge wa Cyanzarwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *