Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari, mu Mudugudu wa Gasutamo, barashinja ubuyobozi bw’akarere kuba inyuma y’ibibazo barimo guhura nabyo, aho bavuga ko imirimo yo kubaka kaburimbo muri ako gace iri kwangiza imitungo yabo igizwe n’amazu amaze kwika kugera kuri santimetero zirenga 50
“Sosiyete ya NPD ishinzwe kubaka imihanda, iwacu ahantu dutuye ku muhanda barimo kubaka wa kaburimbo hari ruhurura, ariko baza kubona ko ruhurura izaba ntoya, babona ko amazi azasenyera abaturage, ariko ruhurura tumenyereye yuko ishakirwa ikuzimu, bacukura ruhurura bajya ikuzimu. Ariko bo bafatiye aho ruhurura yari iri bubaka fondasiyo bajya hejuru impangu zacu zijya ikuzimu ku buryo kugeza kuri uyu munota nta modoka yakwinjira aho dutuye,” uyu ni umwe mu baturage bavuganye na Bwiza.com.
Mugenzi we nawe yagize ati “ Aho NPD iziye gukora, byagaragaye ko bagomba kongera kuzamuka bagasenya umuhanda bariya Bashinwa basize bakoze. Ubwo rero ni ho ikibazo cyatangiriye bazamura fondasiyo ya ruhurura ibipangu byacu bisigara hasi. Bisigaye hasi rero, ubu ikibazo dufite ni ikibazo cyo kwinjira mu bipangu byacu. Ntidushobora kwinjira mu bipangu byacu, imodoka twagiye kuzibitsa, ndetse na nyuma yaho ntabwo tuzashobora kuzinjiza igihe cyose bazaba batadukoreye umuhanda ngo bawuringanize tube tubasha kwinjira mu bipangu byacu n’amamodoka.”
Aba baturage bavuga ko yaba akarere cyangwa NPD irimo kubaka uyu muhanda, nta n’umwe ushaka kubabwiza ukuri kuko buri wese ashaka kwikuraho amakosa, mu gihe ubuyobozi bw’akarere ngo bwicecekeye budashaka guha abaturage ingurane.
Kuri ubu bavuga ko bari mu bihombo bituruka ku mafaranga batanga ngo imodoka zabo zibikwe ahandi bakaba bibaza uko iki kibazo kizakemuka.
Bati “Ubu rero turi mu gihirahiro kuko ntabwo tuzi, ese bazatwimura, ese bazaza bakore ibipangu byacu kugirango dushobore kwinjira mu bipangu? Icyifuzo cyacu nuko badukura mu gihirahiro bakatubwira bati NPD igihe irimo ikora iyi mihanda, izasiga irangije n’ikibazo cy’ibipangu byacu bangirije”. Bongeraho ko ariko abakozi ba NPD bamaze kubabwira ko ibibazo biri hanze y’umuhanda bitabareba.
Ku ruhande rwabwo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bufitanye amasezerano na NPD, avuga ko nyuma yo kubaka imihanda izasubiza ibintu uko byari bimeze abaturage bagatekana.
Kambogo Ildephonse, uyubora aka karere ati “ Ariko muri NPD harimo na gahunda yo kubakorera access. Bakabanza bakubaka amarigori kugirango babakize amazi. Icya mbere cyo abaturage bagombye kwishima kuko ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka. Icya kabiri, nyuma noneho basubire inyuma bakemure ikibazo cya access kuri buri muryango aho bagiye bazamura. Ibyo biri muri contrat yabo.”
Ibyo Meya avuga ariko bitandukanye n’ibyo NPD ivuga kuko Ir Rukundo Rogers ukuriye imirimo avuga ko nta kizahinduka ku mirimo irimo gukorwa kuko ari santimetero 20 gusa bongeyeho, ahubwo icyo bavuganye n’akarere ari ukuzabakorera aho bazanyuza imodoka zabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.
Imirimo yo kubaka imiyoboro ijyana amazi mu muhanda wa kaburimbo wa Mbugangari ikomeje guteza ibibazo bitewe n’uko yagiye yubakwa nabi ku buryo buteje akaga abaturage bawuturiye.


