Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bakomoka mu miryango itishoboye, bavuze imyato Perezida Kagame nyuma yo korozwa n’abakozi b’urwego rwunganira akarere ka Rubavu mu by’umutekano rwa Dasso.
Mu mwaka wa 2006 nibwo Perezida Paul Kagame yatangije gahunda ya Girinka Munyarwanda igamije ko buri rugo rw’umuturage utunzwe n’ubuhinzi cyangwa ubworozi rugira inka irukamirwa. Imibare igaragaza ko icyo gihe kugeza nyakanga 2024 hamaze gutangwa inka ibihumbi 450.
Aba baturage biganjemo abo mu murenge wa Kanama bavuga ko amatungo bahawe azabafasha mu iterambere ryabo, kuko bagiye kubona ifumbire bagahinga bakeza bakabasha no kubona amata y’abana babo.
Niyonsenga Jean de Dieu, atuye mu mudugudu wa Nyancundura, akagari ka Kamuhoza ati :“Norojwe nyikeneye, kuko nahingaga ntibyere kubwo kutagira ifumbire, abana babonye amata, harakabaho Perezida Kagame watangije gahunda ya Girinka ku batishoboye.”
Akomeza avuga ko iyi nka izamufasha kuzamuka mu iterambere kuko ari igisobanuro cy’ubukungu, kandi we atari kuzabasha kuyigezaho.
Nyiranizeyimana Clementine, atuye mu mudugudu wa Rubare, akagari ka Mahoko ati :“N’ibyishimo ubu ngiye kuryitaho, kandi rizanzamura mu buzima nk’aho ntazongera kubura mituweri, n’izindi gahunda za Leta.”
Nshimiyimana Emery, Umuhuzabikorwa wungirije wa Dasso mu karere ka Rubavu, avuga ko ibikorwa nk’ibi babikora ari ngarukamwaka, mu kugira ku iterambere ry’abaturage ari nako barushaho gusabana nabo.
Ati: “Mu kurushaho gusabana tukegerana n’abaturage, twahisemo kujya dukora igikorwa ngarukamwaka cyo gufasha abatishoboye kuva mu bukene, bakabasha kwiteza imbere, aho byose tubishingira kuri gahunda za Leta.”
Akomeza avuga ko ibi bikorwa babikora mu mafaranga baba bishatsemo, kandi bagafasha abaturage kwifasha kuko nabo bazajya boroza bagenzi babo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste, avuga ko ibyakozwe na Dasso babikomora kuri Perezida Kagame.
Ati: “Ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu gufasha abaturage kwivana mu bukene no kuburandura burundu, aho borozwa nabo bakoroza bagenzi babo, ibi rero bikomoka kuri gahunda yatangijwe na Perezida Kagame ya girinka.”
Akomeza ashima umuco mwiza wo korozanya nk’uko byahozeho no mu Rwanda rwo ha mbere, aho aba Dasso batakari abo gucunga umutekano gusa bagira uruhare mu gufasha abaturage kwivana mu bukene.
Mu bikorwa byakozwe n’uru rwego bizamura imibereho y’abaturage, mu karere ka Rubavu harimo koroza inka imiryango 5, kubakira abatishoboye imiryango itanu n’ubwiherero ku miryango 15, no koroza amatungo magufi (intama) imiryango 20, no kubaka imirima y’igikoni mu guhangana n’igwingira.
Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 mu Rwanda hari hasigaye inka ibihumbi 172 zonyine, aho inyinshi zariwe n’abakoze Jenoside, izindi zizira urundi rupfu.
Mu mwaka wa 2005 inka mu Rwanda zari 1,077,000 n’aho muri Kamena, 2023 mu Rwanda hari inka 1,450,000 nk’uko RBA ivuga ko yabibwiwe na RAB.
Ikindi ni uko mu mwaka wa 2005 Umunyarwanda yanywaga litiro 21 z’amata ku mwaka, mu mwaka wa 2023 Umunyarwanda yari ageze kuri litiro 80 ku mwaka bivuze ko kunywa amata byikubye inshuro enye, aho kuva gahunda ya Girinka itangiye, umukamo wazamutse ku kigero cya 645%.
Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko umuntu utuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara yagombye kuba anywa litiro 120 z’amata ku mwaka.





