Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), burusaba ubufasha mu kugaruza Frw 3,000,000 yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amasezerano bagiranye.
Ni ibikubiye mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Ruhamyambuga Olivier, ku wa 6 Ukuboza 2024.
Mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Werurwe 2023, inkunga y’Akarere ka Rubavu yagombaga gukoreshwa mu kugura abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.
Nyamara, raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2023, yerekanye ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu kugura umukinnyi w’umunyamahanga, ibihabanye n’ibyo amasezerano ateganya.
Ku wa 12 Ugushyingo 2024, Akarere ka Rubavu kandikiye Perezida wa Etincelles F.C, gasaba ko ayo mafaranga asubizwa kuri konti ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ifite nimero 1000018429 yanditseho “District de Rubavu.”

Ibaruwa yavugaga ko amafaranga agomba kuba yishyuwe bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2024, ariko igihe ntarengwa cyararenze kandi amafaranga ntarasubizwa.
Ibi byatumye Akarere kisunga RIB, kayisaba kwinjira muri iki kibazo no gufasha kugaruza ayo mafaranga. Akarere ka Rubavu, kagaragaza ko gukoresha inkunga y’Akarere mu buryo budakurikije amategeko ari ugusenya amasezerano nkana, kandi ko abari inyuma y’iki cyemezo bashobora kuryozwa ibyakozwe.
Ku rundi ruhande, Akarere ka Rubavu kagaragaje ko n’ubwo gashyigikira iterambere ry’imikino, kigomba gukorwa hakurikijwe amahame y’imicungire myiza y’umutungo wa Leta. Aya makosa ashobora no gushyira mu kaga ubushobozi bwo gukomeza kubona inkunga y’Akarere ku makipe y’imikino mu Rwanda, aho imbogamizi z’imari zisanzwe zibangamiye iterambere ryayo.
Akarere ka Rubavu kahamije ko kazakomeza gukorana n’inzego zose bireba kugira ngo ikibazo gikemurwe, ndetse amafaranga yakoreshejwe nabi agaruzwe mu buryo bwihuse kandi bukurikije amategeko.


