Aba baturage bavuga ko hari imibiri imashini zicukura umucanga zimaze gutaburura

Rubavu: Bahangayikishijwe n’imashini zicukura umucanga zisatira irimbi

Abatuye mu mudugudu wa Nyabibuye, akagari ka Gikombe, umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, bahangayikishijwe n’imashini za Stella Company Ltd zikomeje gucukura umucanga zisatira ahari irimbi rishyinguyemo ababo.

Aba baturage bavuga ko iki gikorwa bita ‘gushinyagurira imibiri’ y’ababo cyabaye nyuma y’aho akarere ka Rubavu kagurishije iyi kampani ubutaka bwegereye irimbi kugira ngo ijye icukuramo umucanga.

Umwe muri bo yagize ati: “Twebwe twagiye kubona, tubona batubwira ngo irimbi barariguze. Tugiye kubona, tubona bari kujya baricukura, na hariya haruguru ubona batangiye kujya baricukura. Kandi aha ngaha iruhande hari abantu [bahashyinguye] bahari.”

Mugenzi we avuga ko hari n’ubwo imashini icukura, igataburura imibiri ishyinguye, ikayivanga n’umusenyi. Ati: “Ariko n’abashyinguye hano, urabona ko n’aba mbere batangiye kubacukura. Ikimashini kibavanga, imibiri ikivanga n’imicanga.”

Uyu avuga ko kampani yaguze amasanduku abiri yo kujya ishyiramo imibiri yataburuwe n’imashini. Ati: “Bafite amaserikeye ngo bazajya babashyira mu maserikeye. Ikitubabaza ni ugushinyagurira imibiri y’abantu bacu, na byo bitera agahinda. Kandi isambu ni twebwe twayihaye Leta, hano hari imirima y’abaturage. None abantu bacu dore bari kujya barabamanura, ikimashini kibamanurana n’imicanga.”

Abaturage bo muri Nyabibuye bavuga ko kubera impungenge z’uko imibiri y’ababo ishobora gukomeza gutaburura n’izi mashini, basigaye bashyingura mu ngo zabo n’ubwo bazi ko bitemewe, bagasaba ubuyobozi kubaha irindi rimbi.

Umuyobozi wa Stella Company Ltd, Ncamumihigo Papias, ntabwo yafashe telefone y’umunyamakuru wa BWIZA washatse kumenya icyo avuga kuri iki kibazo. N’ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabusubije.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yatangaje ko akarere kagiye kohereza itsinda ry’abagenzura uko ubucukuzi bw’umucanga muri Nyakibuye bukorwa, kandi ko nirisanga butubahiriza itegeko, hazafatwa ingamba zo kubungabunga iri rimbi.

Visi Meya Nzabonimpa yagize ati: “Ngira ngo nyuma y’aho tumenyeye ikibazo, hari ahantu hatangiwe uruhushya ariko hatari mu irimbi. Niba hafi aho hari agaragaye imibiri hari hasanzwe hari irimbi, n’ubundi mu karere dusanzwe dufite itsinda rikurikirana uburyo ubucukuzi bukorwa mu karere, uko itegeko ryubahirizwa.”

Yakomeje ati: “Iyo bigaragaye ko hari ibikorwa binyuranyije n’amategeko agenga ubucukuzi mu Rwanda, icyo gihe hazafatwa imyanzuro kandi yagana ahanini mu kurengera ibikorwa birimo n’irimbi kugira ngo rifatwe neza, ribungabungwe, na ryo cyane ko rifite itegeko ririgenga.”

Aba baturage bavuga ko hari imibiri imashini zicukura umucanga zimaze gutaburura
Aba baturage bavuga ko hari imibiri imashini zicukura umucanga zimaze gutaburura

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *