Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Busoro ko mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, barasaba Perezida Kagame kubibuka nk’abandi banyarwanda akabakura mu bwigunge bamazemo imyaka irenga ibiri kubera umuhanda wahuzaga uturere twa Rubavu-Rusizi wacitse ugahagarika ubuzima.
Abaganiriye na BWIZA bavuze ko uyu muhanda mbere wari nyabagendwa, ariko kuri ubu ukaba utakibasha kugendwa ku buryo iyo imvura iguye uwatembereye arara hakurya. Ni umuhanda bavuga wahoze unyurwamo na bisi ya ONOTRACOM ikabageza ahitwa ku Nkora, ndetse ukaba warananyuragamo imodoka zitandukanye zirimo n’iza ba mukerarugendo ku buryo urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuzwa rworohaga mu buryo bworoshye.

Abaturage bavuga ko kuva aho uyu muhanda wacikiye basubiye inyuma ndetse banibasirwa n’ubukene, nk’uko Twagirayezu Leonard uri mu baganiriye n’umunyamakuru babisobanuye.
Uyu usanzwe ushinzwe umutekano mu kagari ka Busoro yagize ati: “Ikibabaje abaturage, kinatubabaje natwe ni uko iterambere twari tugezeho ryaje gusubira inyuma tukongera tugasubira kuri aho twari twaratangiriye. Ubu byatubereye ikibazo, tukavuga tuti ’tuzongera gushyikira abandi gute’?”

Twagirayezu Leonard, ushinzwe umutekano mu kagari ka Busoro, asaba perezida kagame kubatekerezaho
Yakomeje agira ati: “Turasaba nyakubahwa Perezida wa Repubulika kongera kudutekerezaho akongera akaturinganiza n’abandi. Dukurikije ikizere natwe twamutuye cyangwa se twamugiriye yakongera akakitugarurira, tukongera tugatambuka nk’abandi Banyarwanda bose.”
Undi muturage witwa Zaninka Constantine we avuga ko uyu muhanda wamupfakaje, kuko umugabo we bari bafitanye abana barindwi yapfuye ahanutse mu kayira kahanzwe hejuru yaho umuhanda wacikiye agahita apfa.
Zaninka Constantine wapfushije umugabo we bivuye kuba yarahanutse akagwa hasi aho amazi yacitse
Ku wa 5 Werurwe uyu mwaka ni bwo uwari umugabo we yapfuye, ibyatumye ubuzima mu muryango we busharira.
Hitimana Prosper we avuga ko icika ry’umuhanda ryamugizeho ingaruka we ubwe kuko yagize ubumuga bitewe na wo, nyuma yo guhanuka hejuru y’aaho wacikiye akagwa hasi; ibyamuviriyemo ubumuga bw’igihe cyose kuko yahise ashyirwa ibyuma mu kuguru.
Ati: “Naragendaga gutya mba ndanyereye nikubita hasi. Nari ndi muzima, nturi kureba iyi ntuza (tige) banshyizemo, igufwa ry’imbere barinkuyemo?”
Hitimana Prosper, watewe ubumuga n’impanuka yagiriye kuri uyu muhanda ubwo yahanyuraga
Kuradusenge Floduard uwi ku izina rya Mbonigaba we ukora imirimo y’ubucuruzi mu kagari ka Busoro, asobanura ko amazi yaciye umuhanda wabo wari nyabagendwa yaturutse ku murenge, ku buryo yahise ahagarika ubuzima bwabo ku mpamvu z’uko abanyuraga muri uriya muhanda bose batakiwunyuramo ahubwo bakaba barisanze mu bwigunge n’igihombo.

Ati: “Twahombye ibintu byinshi bigiye bitandukanye, icya mbere twahombye bamukerarugendo bacaga ahangaha, icya kabiri twahombye ni imikorere twagiraga itakiboneka kuko imodoka zacaga aha ngaha, abakeneye guhaha amazi, utubiswi, abakeneye guhaha iki… mbese tumeze nkaho turi mu bwigunge bukabije.”
Hitimana akomeza avuga ko uyu muhanda umaze igihe warapfuye kuko urebye igihe watangiriye ugenda hashize imyaka nk’itanu, we na bagenzi be bakifuza ko ukorwa vuba kuko wakeneshe isantere yabo ndetse abenshi mu baturage bakaba barahuye n’ibibazo by’ubukene kubera icika ryawo kuko wahise ufunga urujya n’uruza.
Kimwe na bagenzi be, Kuradusenge na we avuga ko Perezida Paul Kagame ari we watanga igisubizo kuri uriya muhanda kuko ngo abandi bayobozi ikibazo cyawo cyabananiye.
Nyirandimubanzi Frolence utuye mu kagari ka Busoro, umudugudu wa Bujenje, yasobanuriye umunyamakuru wa BWIZA TV & bwiza.com ko umuhanda wabo waciwe n’amazi y’imvura, ku buryo muri iki gihe kugira ngo abana babo bajye ku ishuri bisaba kuba bari kumwe n’ababyeyi babanza kubanyuza ku nzira ikikiye aho umuhanda waridukiye.
Yagize ati: “Umuvu wagiye uhanyura ari mwinshi, haracika. Impamvu bitubangamiye abanyeshuri bahanyura bagiye ku ishuri, noneho natwe bitewe n’uko duhahira mu bice byino ruguru, natwe tubura aho tunyura.”
Dusingizimana Vestine ucuruza ibijumba abijyanye mu mujyi wa Gisenyi cyangwa mu gasoko ka hafi aho, avuga ko kuba uyu muhanda waracitse ntukorwe bibangamye kuko iyo imvura yaguye biba ngombwa ko ibicuruzwa bihera aho ndetse no guhomba bikaba byazamo kuko aba yabuze abantu bo kubyambutsa.

Ndayambaje Elias ufite ubucuruzi mu mudugudu wa Bujenje, ku ruhande rwe avuga ko umuhanda wabo ukiri muzima byari byoroshye kuba yajya kurangura ibicuruzwa bisi ikabizana ikabishyira ku muryango, gusa aho umuhanda ucikiye ibintu bikaba byarahindutse kuko bisaba ko ibicuzwa abizana akabishyira hakurya aho wacikiye, maze agashaka abo kubyikorera ku mutwe.
Ndayambaje yunzemo ko ibi byatumye ubuzima buhenda ndetse n’ibyo bacuruza birahenda kuko hiyongeraho amafaranga y’abagomba kubyambutsa kuri buri mufuka.
Abatuye muri aka gace bavuga ko impamvu basaba Perezida Paul Kagame ubufasha ni uko “abandi bayobozi baraza bakahagera bakabirebera”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko ikibazo kirenze ubushobozi bw’akarere ko nabo bakeneye ubuvugizi
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Proper, avuga koko iki kibazo akizi kandi ko ibyo abaturage bavuga ari byo kuko uyu muhanda ari ingenzi ndetse wanakoreshwaga cyane mu buryo bw’ingeri nyinshi.
Uyu muyobozi icyakora avuga ko ikiraro cy’aho wacitse ari kinini, ku byo ibyagiye bigeragezwa amazi yazaga akabitwara. Avuga ko ibyo byanatumye babona ko ubushobozi bw’akarere budahagije ndetse biba ngombwa ko biyambaza RTDA yanabasabye gukora inyigo akarere katangira kuyikora, ku buryo nirangira bazongera guhura.
Meya avuga ko ikiraro kitamunaniye nkuko abaturage babivuga, ati “Ntabwo cyananiye, icyakora kukibona mu buryo bwihuse mu buryo babitekereza byo ntabwo nabishoboye kubera ko ni ikiraro gihenze gisaba ibikoreshe , gisaba ingengo y’imali ifatika, gisaba rwiyemezamirimo wo kubaka ikiraro cyo kuri ruriya rwego.”
Meya wa Rubavu asaba abaturage kwihangana kuko iki kiraro ari cyo cya mbere gihangayikishije akarere, akaba asaba abaturage kutiyahura bakoresha inzira yabashyira mu kaga ahubwo bakaba bakoresha indi izindi nzira, uyu muyobozi ntiyatinye kubwira umunyamakuru ko akarere nako gakeneye ubuvugizi bitewe nuko ikiraro kirenze ubushobozi bwabo.
Uyu muhanda abaturage bavuga ko mu myaka itanu ishize wari nyabagendwa ku rwego rwiza rwatumaga abaturage babasha guhahirana, ku buryo wananyuzemo Madamu Jeannette Kagame ubwo yajya gutaha ikigo cya Imbuto Fondation.
AMAFOTO

Bisaba guheka igare ugakikira umusozi ngo ubone kugera ku gice cyo hakurya aho umuhanda utangiritse

Aho amazi aturuka ku murenge wa Nyamyumba ava ahakozwe umuhanda akaza gusenya umuhanda w’imbere ku kagari ka Busoro
Umuhanda wacitsemo kabiri


