Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwahamagaje abayobozi b’umurenge wa Gisenyi uri mu yigize ako karere ngo basobanure ibya miliyoni 86 z’Amafaranga y’u Rwanda y’imisanzu y’irondo yaburiwe irengero.
Ku wa 04 Kanama ni bwo imyanzuro y’Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye muri Gicurasi uyu mwaka, yerekanye ko hari amafaranga abarirwa muri 86,000,000Rwf yari agenewe irondo mu murenge wa Gisenyi yakoreshejwe mu buryo butazwi.
Nk’uko imyanzuro y’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu ibigaragaza, amafaranga y’irondo atangwa mu Murenge wa Gisenyi yishyurwa hakurikijwe imirimo n’ibikorwa bikorerwa muri uwo murenge.
Urugendo nk’urugo rwishyurwa 1,000 Rwf y’irondo buri kwezi, iduka rikishyura 2,000Rwf, Alimentation ikishyura 3,000Rwf, hanyuma dépôts, utubari, za resitora n’amahoteri bakishyura 5,000Rwf y’irondo ya buri kwezi.
Ni ibiciro njyanama y’akarere yagaragaje ko byashyizweho bitarigeze byemezwa n’Inama njyanama y’Umurenge.
Mu zindi ngingo abakoze igenzura bashingiyeho bagaragaza buryo ki ariya mafaranga yaburiwe irengero, harimo kuba nta konti zinyuzwaho amafaranga y’irondo ry’umwuga, ihari na yo ikaba yarafunguwe nta burenganzira bwatanzwe n’umugenga w’imari ku rwego rw’akarere, ibirenze ibyo abasinya kuri konti bakaba batagengwa n’amabwiriza y’akarere.
Ikindi ni uko amafaranga yagiye anyuzwa kuri Konti yafunguwe nta baruramari yigeze akorerwa, bityo ntihatangwe raporo y’uko amafaranga yinjira ndetse n’ibyo akoreshwa.
Mu murenge wa Gisenyi abakusanya amafaranga y’irondo bahabwa udutabo bandikamo umubare w’amafaranga yakusanyijwe, gusa ubugenzuzi bwagaragaje ko kuva ku wa 01 Nyakanga 2017 nta makuru ajyanye n’udutabo twari mu bubiko Umurenge wa Gisenyi watanze, kugira ngo hamenyekanye udutabo twatanzwe kugeza muri 2019 ndetse n’amafaranga yagombaga kutuvamo.
Bivugwa ko hari udutabo tubarirwa muri 600 twatanzwe, gusa ntidusimbuzwe utwari dusanzweho abaturage batangiragamo imisanzu.
Mu ngingo zagaragajwe kandi harimo kuba nta nyandiko zigaragaza uko “imyenda yirondo ifite agaciro ka 3, 173,000Rwf yatanzwe mu banyerondo nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ibaruramari.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko ariya mafaranga yakoreshejwe n’abantu benshi, gusa akemeza ko agomba kugaruzwa.
Ati: “Ni amafaranga y’abaturage aba agomba kumenyekana uko yinjiye, uko yabonetse n’uko yakoreshejwe, hanyuma ababigizemo uruhare bose kuva kuri Komite ziba ku mudugudu, akagari n’umurenge bakabibazwa. Kimwe mu murongo watanzwe ni uko agaruzwa, kuko usanga ari amafaranga atari menshi ariko yakoreshejweho na benshi. Arareba abantu benshi.”
Itsinda ryakoze ubugenzuzi ryagaragaje ko hari 86,000,000Rwf yageze kuri Konti y’Umurenge wa Gisenyi nta mpapuro zerekana aho yaturutse, gusa ku bw’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ngo ibyo ntabwo bishoboka, ibyatumye atanga ikizere cyo gukurikirana aho ayo mafaranga yavuye kandi hakagaragazwa.
Uyu muyobozi asanga amakosa yabayeho mu mikoreshereze y’ariya mafaranga ashingiye ku bumenyi buke bw’amategeko, gusa akemeza ko abayakoresheje bose bahawe amahirwe yo kwisuzuma bakagira amafaranga bagaruza, hanyuma nyuma yo kugaruza umutungo w’abaturage hakazaba ari bwo hafatwa indi myanzuro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri BWIZA yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga kuri ariya mafaranga, ivugishije Uwimana Vedaste uwuyobora ati: “Nta mwanya mfite.”
Incuro twongeye guhamagara uwo muyobozi ntibyadukundiye kuko atitabye terefoni ye igendanwa.


