G3Dcgt2WsAAbdOM

Rubavu: Green Party yibukije abayoboke impamvu bahisemo kutavuga rumwe n’ubutegetsi

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 12 Ukwakira 2025, Ibikorwa by’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) byakomereje mu Karere ka Rubavu ahatangijwe ku mugaragaro inama y’abarwanashyaka b’iri shyaka yafunguwe na Hon. Mugisha Alexis mu izina rya Perezida w’ishyaka, Hon. Dr Frank Habineza. Hon. Mugisha akaba yibukije impamvu bahisemo kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri iyi nama biteganyijwe ko haza kubamo amahugurwa ahabwa abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi.

Nyuma y’amahugurwa nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyaka ku rukuta rwaryo rwa X, haraza kubaho gutora bamwe mu bagize inzego z’ishyaka mu Karere ka Rubavu.

Mu kiganiro cyatanzwe na Komiseri Mukuru muri  Green Party, Hon. Mugisha Alexis, yibukije abarwanashyaka ba bo mu Karere ka Rubavu amavu n’amavuko y’ishyaka ndetse abasobanurora impamvu nyamukuru yatumye iri shyaka rihitamo kuba iritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yavuze ko byose bikorwa hatangwa ibitekerezo byunganira leta aho itabashije kubona cyangwa gufatira ingamba zifatika, bityo hakaba ubundi buryo izo ngamba zafatwa ndetse zikanashyirwa mu bikorwa, yagaragaje ko uwaba atekereza ko Green Party yaba ari ishyaka rigamije gusenya yaba yibeshye, kuko icyo ishyize imbere ari politike yita ku bworoherane, kwimakaza umuco w’amahoro no gucyemura ibibazo byose mu buryo bw’ibiganiro.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri DGPR, Batsinda Juliet, yatanze ikiganiro ku bitabiriye amahugurwa n’inama mu Karere ka Rubavu ku kamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga, byakwifashishwa mu kumenyekanisha ishyaka ndetse no kwerekana isura y’igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *