Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye abatuye akarere ka Rubavu kwirinda gutiza umurindi imitwe irimo FDLR igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ahubwo bagafata iya mbere mu kwamaganira kure abafite uwo mugambi.
Guverineri Ntibitura yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe.
Ni imirenge yombi ikora ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse inshuro nyinshi imitwe irimo FDLR n’Ingabo za RDC (FARDC) bakunze guca mu rihumye inzego zishinzwe umutekano bagahungabanya umutekano w’abatuye kiriya gice cy’ikibaya.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco by’umwihariko yasabye ababyeyi bo muri kiriya gice bafite abana bajya mu mitwe irimo FDLR kubagira inama yo kuyivamo.
Ati: “Hano hagaragara abana bajya mu mitwe yitwaje intwaro yo mu mashyamba ya Congo, ababyeyi bakananirwa kubagira inama yo kubivamo bakanananirwa gutanga amakuru kugira ngo bafashwe gukumira ko abo bana bashorwa mu bikorwa by’umwanzi bashobora no kugwamo.”
Aba bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo n’abakomoka mu mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe, Guverineri Ntibitura yasabye abaturage kwirinda kubatiza umurindi, ahubwo bagatangira amakuru ku gihe bayaha inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Tugira ibyago by’uko hari abavandimwe bacu, abavandimwe banyu n’abaturanyi bose bari hakurya mu gihugu cy’abaturanyi bahora bifuza kuduhungabanyiriza umutekano. Turabasaba rero ko mwirinda kubatiza umurindi. Ibyo turaza kubyumvikanaho ko icya mbere ari ugutangira amakuru ku gihe, n’abandi bose mubona bafite ibyo bitekerezo mukabamaganira kure”.
Guverinoma w’Intara y’Uburengerazuba yanasabye abanya-Rubavu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kumvikana hirya no hino mu gihugu, abwira abafite akayihayiho kwirinda kubikinisha.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper we yasabye abaturage kwirinda magendu no guca mu nzira zitemewe bajya muri RDC, mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikunze kubakorerwa bakigerayo.


