Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’ikamyo yo mu bwoko Fuso yabereye mu Karere ka Rubavu saa kumi z’urukerera ahitwa Kwa Gacukiro. Iyi mpanuka yabereye ku muhanda uva aho bita kwa Gacukiro werekeza ku Bitaro bya Gisenyi nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje. Umwe mu bantu bazi neza ako gace yatangarije BWIZA ko ” Ni ahantu hakunze kubera impanuka. Haramanuka ku muntu ujya mu Mujyi, ubwo rero iyo umushoferi afite umuvuduko, imodoka ibuze feri, bihumira mu mirari.” Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka. Amafoto: RBA Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2022, abamotari bagize uruhare mu mpanuka 4,252 zahitanye abantu 150, mu gihe Abanyonzi bagize uruhare mu mpanuka 1,571 zahitanye abantu 183. Itangaza kandi ko muri uyu mwaka wa 2022 hirya no hino mu gihugu impanuka zo mu muhanda zimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 617.





