Aborozi bo mu Karere ka Rubavu, ni kenshi hagiye humvikana mu makimbirane n’abahinzi b’urutoki, bavuga ko babatemera insina bashaka imitumba yo kugaburira inka, iki kibazo amakuru ahari avuga ko kigiye kuba amateka kuko hagiye guhingwa ubwatsi bw’amatungo ku cyanya cya Hegitari 50, kugira ngo hazamurwe umukamo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 04 Ukwakira 2024, ubwo hatangizwaga Umushinga RDDP II, Ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.
Umushinga wa RDDP ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Aborozi banenze bagenzi babo bazereza inka ku gasozi, bavuga ko bigira ingaruka zirimo no kutabona umusaruro ushimishije batibagiwe amakimbirane biteza hagati y’abahinzi n’aborozi.
Mutangana Jean Baptiste, atuye mu murenge wa Gisenyi, agakorera ubworozi mu mirenge ya Rubavu na Rugerero ahamya ko kororera mu kiraro bigira umumaro.
Ati: “Hari aborozi bafite ibiraro ku buryo inka zibaha ifumbire, hakaba n’abandi bafite ingeso itari nziza yo kuzereza inka ku gasozi, zikaba zakonera abaturage bigateza amakimbirane, ariko byose babiterwa no kuba batarahinze ubwatsi, muri uyu mushinga wa RDDP twemerewe kuzunganirwa ku kubaka ibiraro byo kororeramo, tunafashwe kubona ubwatsi hafi ku buryo umukamo twiteze ko uziyongera.”
Akomeza avuga aba borozi bazereza inka ku gasozi rimwe na rimwe bazigaburira ibisigazwa by’amashu, amababi y’ibirayi ku buryo bakama amata atujuje ubuziranenge, kuko usanga kenshi uyanywa anukamo ubwoko bw’ibibabi inka ziba zariye.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko mu mushinga wa RDDP II hateganyijwemo ibikorwa bizatuma ikibazo cy’aborozi bazereza inka kiba amateka.
Ati :”Muri uyu mushinga hazakorwa amatsinda y’aborozi kandi yitezweho igisubizo, ku kibazo cy’aborozi bazereza inka, bazabanza bagaragaze uruhare rwabo ku buryo abazajya bazizereza bazajya baganirizwa, kandi bakwiriye kumenya ko biteza amakimbirane mu miryango kuko zishobora konera abaturage, bigabanya umukamo ndetse binaniza inka.”
Akomeza avuga ko kugira ngo uyu mushinga wa RDDP II uzagere kubyo wiyemeje bisaba gukorana n’abagenerwabikorwa (Abaturage).
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Kayiranga Martin avuga ko mu mushinga wa RDDP II bazibanda ku bikorwa bizafasha aborozi kugira amateka ikibazo cyo kuzereza inka.
Ati :”Muri RDDP II tuzashyira imbaraga mu guhinga ubwatsi bw’inka hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka ‘hydroponic’, ridakenera ubutaka bunini, ibi bizasiga ikibazo cyo kuzereza inka cyagaragajwe n’aborozi kibaye amateka, kandi amakimbirane yarangwaga hagati y’abahinzi n’aborozi kubwo kuboneshereza ntazongera kugaragara.”
Muri uyu mushinga uzamara imyaka itandatu bazita ku kugeza amazi mu nzuri, borohereze aborozi kubona amazi, icyo kuba abaturage basangiraga amazi n’inka bigatuma batinda ku mavomero nacyo gikemuke.
Umushinga wa RDDP ya mbere watangijwe mu mwaka wa 2017, umara imyaka 6 aho wagize uruhare mu kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata, kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’aborozi, ndetse no kongerera agaciro amata n’ibiyakomokaho.
Ku rwego rw’igihugu, RDDP II, yatangijwe ku wa 30 Kanama 2024 ikazageza mu 2030, izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 124$, ashobora kongerwa.
Iki cyiciro cya Kabiri cy’umushinga RDDP kizakorera mu turere 27, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hazubakwa inganda zitunganya ibikomoka ku ruhererekane nyongeragaciro rw’amata.





