Rubavu: Inyenyeri imurikira Bugeshi, irakira inzora isi yose

Mudenge Boniface, impirimbanyi y’ubumwe n’ubwiyunge ubu arabarizwa I New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho agiye gushyikirizwa igihembo yagenewe n’umuryango Search for common ground we n’abandi batanu baharaniye ko amahoro arambye atashingira ku ivangura.

Uyu Mudenge, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aza gushinga umuryango Inyenyeri itazima, agamije imuri nyinshi z’iyo nyenyeri zakungikanya zikamurikira isi yose. Ni umuryango uhuza abarokotse Jenoside n’abayikoze bakemera icyaha rugikubita, ndetse n’abakomoka ku bayikoze baterwa ipfunwe n’ibyo ababyeyi n’abavandimwe babo bakoze; maze bose bimakaza umuco wo kugabirana, gushyingirana no kubana nta rwikekwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo Inyenyeri itazima yatangiye imurikira Bugeshi, yaje gukwiza inzora mu mirenge itandatu ya Rubavu n’ine ya Nyabihu. Mudenge yageze mu turere twa Kamonyi na Bugesera, abwiriza ubutumwa bw’iyo nyenyeri.

Ntibyateye kabiri, abanya Sudani y’Epfo baje gusura Mudenge n’Inyenyeri, baza incuro ebyiri (babiri babiri bava mu mpande zihanganye)bashaka kwiga uko amoko anyuranye yahemukiranye yabasha kubana, nubwo iwabo habaye amacakubiri atari itsembabwoko.

Mudenge yahawe igikombe na Perezida wa Repubulika, aba n’umwe mu barinzi b’igihango, none ubu afashe rutema ikirere agiye kumurikira abo hakurya y’amazi magari.

Bimwe mu bikorwa b’umuryango Inyenyeri itazima, ni ukuba barashishikarije abakoze Jenoside kwemera icyaha hakiri kare, ubu bamwe muri bo nka Gasenge Etienne bakaba barabaye abanyamuryango. Harimo kandi guhuza urubyiruko rw’impande zombi ngo rwigishe amahoro. Muri urwo rubyiruko, harimo Nambazimana Gilbert “wemeraga kunyagirwa ngo ntiyakugama mu batutsi, kuko se umubyara yahoze ari Resiponsabure, agakora Jenoside. Ubu akaba ariwe ukuriye iryo tsinda ry’urubyiruko, naho mukuru we akaba yarashyingiranywe n’umututsikazi se yiciye ababyeyi. Harimo kandi Gasirimu warokotse Jenoside, nyamara ubu akaba aherutse kurwubakana n’umuhutukazi uvuka mu babahekuye.

Umuryango Inyenyeri itazima na Mudenge wawushinze, baharaniye ko abarokotse Jenoside batifuza ibya mirenge ku bayikoze, basaba kurihwa ibirenze ibyo bangirijwe, banababuza kwigabiza imitungo y’abahutu ngo kuko ntacyo baba babarushije.

Mudenge ati, “ Iyo mbona umuntu ashaka gucukura umwonga nk’uwo narimo awucukurira abandi numva mbabaye ”.

Igihembo cya Common ground gihabwa indashyikirwa

Abagenerwa iki gihembo, ni abantu bagaragaje ibikorwa bidasanzwe mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyacamo ibice abantu, bakabonera ibisubizo ibibazo byagaragaraga nk’ingorabahizi; kandi bakabera intangarugero, n’inyenyeri z’icyizere ku batagifite.

Abagihabwa rero ni abahirimbaniye ko amakimbirane yacika burundu, bakimakaza umuco wo kubana mu mahoro hagati y’abahoze barebana ay’ingwe. Aba kandi baba barashyize ubuzima bwabo mu kaga kugirango barengere umuryango mugari, bagira uruhare mu kunga imiryango ifitanye amakimbirane.

Mudenge Boniface, muri batanu bazahembwa kuwa kane

Ku isonga rya batanu bagenewe iki gihembo cya Common Ground uyu mwaka wa 2017, haza Mudenge Boniface n’abandi banyafurika batatu, umunyaburayi umwe n’umunyamerika umwe.

Ni aba bakurikira:

1.Mudenge Boniface, umunyarwanda washinze umryango Inyenyeri Itazima mu karere ka Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba.

  1. Mutwambaka Mirindi Sylvie, umunyekongokazi washinze ishyirahamwe ry’abagore baharanira impinduka (Mamans sensibilisateurs).
  2. Benoughaz Fatima, umunyamaroke akaba umwe mu bayobozi b’inama nkuru y’urubyiruko muri icyo gihugu.
  3. Lubetzky Daniel, umunyamerika washinze umuryango Kind Snacks akaba ari nawe uwuyobora
  4. Rashdan Mahmoud, umudage washinze umuryango Better Together(byiza turi twese hamwe) mu nkambi z’impunzi

Kuki Mudenge abarimo?

Kuwa 16 Ugushyingo perezida kagame aha igihembo Mudenge

Mudenge yagenewe iki gihembo ku bw’umuhate n’ubwitange yagize mu kugarura amahoro n’ubwumvikane mu banyarwanda, ahereye mu murenge wa Bugeshi atuyemo yanarokokeyemo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu karere ka Rubavu. Ubu umuryango Inyenyeri Itazima yashinze ukaba ugeze mu karere ka Nyabihu, usatira kwakira inzora u Rwanda rwose n’isi nzima.

Uyu muryango ntugira undi bisa mu Rwanda, rugizwe n’abantu bafite imyirondoro n’amateka atandukanye.

Igihembo Mudenge azahabwa kuwa kane tariki ya 30 Ugushyingo muri Amerika, ni icyo kuzirikana ubutwari bwe budasanzwe mu kubanisha abanyarwanda no kubaka amahoro. Asanzwe ari umurinzi w’igihango, nk’umwe mu bashyize ubuzima bwabo mu kaga ngo bakize abandi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Karegeya Jean Baptiste
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *