Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47

Mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi riherereye mu mudugudu wa Nyaburanga, akagari ka Nengo, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu havumbuwe imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 izwi nka Kalashnikov.

Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko iyi mbunda yabonetse mu gisenge (plafond) cy’icumbi ry’abarimu muri iri shuri, ibonwa n’umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Uwimana Jean Paul.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isano ikorera mu ntara y’uburengerazuba, Uwimana yasobanuye ko yabonye iyi mbunda ubwo yinjiraga mu gisenge cy’iri cumbi, ashaka kugera imbere muri iri cumbi nyuma y’aho abana bari bamaze kumubwira ko bataye imfunguzo zaho.

Yagize ati: “Ubwo nasangaga abana bataye urufunguzo, nahise mfata umwanzuro wo kunyura kuri palafo kugira ngo mbafungurire, nkigeramo nsangamo imbunda na magazine 3 zirimo amasasu maze mbikuramo.”

Nk’uko bigaragara mu ifoto y’inkuru, iyi mbunda ishaje yari irambitse mu gisenge, yujuje ibisabwa birimo igice kibikwamo amasasu kizwi nka magazine, ku buryo byashoboka ko yarashishwa.

Iki kinyamakuru cyamenye ko imaze kubonwa, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zabimenyeshejwe ndetse n’iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uburyo yageze muri iri shuri n’uwayigejejemo.

BWIZA yashatse kumenya icyo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba avuga kuri aya makuru, ariko ntabwo araboneka ngo asubize. Mu gihe yaboneka, ibyo atangaza birongerwa mu nkuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *