Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Ukwakira 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 bari mu miryango 98 batahutse bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bakiriwe ku Mupaka Munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu, aho bavanwe bajyanwa gucumbikirwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi.

Kuva mu 2021, Abanyarwanda barenga ibihumbi 11 bamaze gutaha mu Rwanda bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abenshi bahungiye kuva muva mu 1994.

Aha mu Karere ka Rubavu bakiriwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, wabashimiye ko bagarutse mu rwababyaye, abasaba kwisanga no gufatanya n’abandi mu iterambere.


Ku itariki ya 21 Ukwakira, u Rwanda rwari rwakiriye abandi Banyarwanda 27 bo mu miryango 94 igizwe n’abantu batahutse baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa.


