Rubavu: Ubukerarugendo bukorerwa ku mucanga w’Ikivu bugiye kuza mu isura nshya

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko buteganya kuvugurura no kunoza serivisi abatemberera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu bakenera, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuryoherwa.

Ubuyobozi bw’aka karere bwabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo, ubwo bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kamwe mu duce tugendererwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu Rwanda.

Abasura aka gace bakururwa gace ahanini bakururwa n’umucanga uboneka hake mu Rwanda ubafasha kuruhura mu mutwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Déogratias, yabwiye itangazamakuru ko mu rwego rwo gufasha Rubavu kuba igicumbi cy’ubukerarugendo kurushaho akarere gateganya kuvugurura no kongera serivisi zitangirwa ku Kivu.

Yagize ati: “Beach (umucanga) ni ubuzima, beach ni Rubavu Rubavu nziza. Ibintu byose birazingira kuri uyu musenyi uri ku kiyaga cya Kivu. Uyu munsi ubuyobozi, icyerekezo cy’igihugu, ni uko umuturage ari ku isonga. Ibyo dukora byose ni uko umuturage yabona serivisi nziza, ni uko umuturage yatera imbere akishimira igihugu cye kirangwa n’ibyiza.”

“Ubu ngubu rero aho tugana ni uko ibikorwa byo kugera ku mucanga no kugera ku mazi ari uko byaba iby’Abanyarwanda nk’uko bisanzwe. Ikizahinduka ni uko twabona Hoteli iri mu mazi ariko ishamikiye kuri iyo beach. Ni uko twagira resitora nziza iri mu mazi cyangwa serivisi z’ubwiherero zikenerwa n’abakoresha beach ku buryo ushobora kuza kuruhuka ugakenera aho ukenera amafunguro cyangwa icyo kunywa. Muri rusange ni uguteza imbere serivisi zitangirwa kuri Beach.”

Meya Nzabonimpa yavuze ko abazajya bakenera izi serivisi z’inyongera bazajya bazishyura, mu rwego rwo gusigasira umutekano w’abatemberera ku mucanga.

Yavuze ko inyungu zibirimo ari uko abajyaga gutemberera ku Kivu bakabura aho babika za Telefoni zabo cyangwa imyenda mu gihe bari koga bazasubizwa. Ikindi ni uko hazajya hanabaho imikino ikorerwa mu mazi ku byiciro by’abantu batandukanye.

Mu bindi ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buteganya guteza imbere harimo kongera ubuso bw’umucanga uri ku Kivu.

Ati: “Ugana kwa Nyanja hose hazatunganywa, hashobora kuba umucanga ku buryo umucanga tubona kuri Serena dushobora no kuwubona munsi ya Gorilla, dushobora kuwubona hafi yo kwa Nyanja. Kwagura beach ni zimwe muri serivisi kandi usibye beach beach karemano dushobora no kongera ibindi bice biriho beach.”

Kugeza ubu usibye ikiyaga cya Kivu, akarere ka Rubavu kanafite ibindi byiza nyaburanga gateganya gukomeza guteza imbere mu rwego rwo kureshya ababisura, birimo umusozi wa Rubavu, amashyuza ndetse n’inzuri za Gishwati (ku ibere rya Bigogwe) hasanzwe hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku nka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *