Umugore wo mu karere ka Rubavu wengega inzoga zinkorano yatawe muri yombi, nyuma yo gusanganwa Litiro zisaga 1800.
Murekatete Rebecca uri mu kigero cy’imyaka 41 yafatiwe iwe mu rugo, mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi kuri uyu wa gatatu, tariki 05 Gashyantare 2025.
Aya makuru Bwiza yayahamirijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonavanture.
Ati “Yafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, aho yasanganwe litiro 1,760 z’inzoga zitemewe mu rugo rwe.”
Yanaboneyeho gukangurira Abaturage barakangurirwa kwirinda ikoreshwa n’icuruzwa ry’izi nzoga z’inkorano kuko zigira ingaruka mbi ku buzima no ku mutekano, zirimo urugomo rukurikirwa no gukubita no gukomeretsa.
Abaturage basabwe kandi gutanga amakuru ku gihe, ahantu hose babonye ibikorwa nk’ibi, ndetse no gushishikarira kunywa inzoga zemewe n’amategeko kandi mu rugero.
Uwafashwe kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.




