Rubavu: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu buvumo

Umurambo w’umugabo witwa Kabeba Cyizihira, wo mu kigero cy’imyaka 76 watoraguwe mu buvumo kuwa 27 Gicuransi 2020 nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero kuva ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 25 Gicuransi.

Ibi byabere mu mudugudu wa Bisesero, akagari ka Kirerema, umurenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu bikaba bivugwa ko nyakwigendera yahanutse ari kuva ku rundi rugo rwe ruba i Kanama.

Umuturage wo muri aka gace yavuganye na Bwiza.com yavuze ko nyakwigendera nta muntu bagiranaga amakimbirane ndetse ko yabanaga neza n’abaturanyi be. Birakekwa ko yaba yaguyemo atashye ninjoro akaza kunyerera akitura mu buvumo. Umuturage yagize ati” Nta muntu bagiraga icyo bapfa. Birashoboka ko haba habayeho kunyerera akikubitamo kuko umurambo basanze wubamye mu buvumo.”

Umuyobozi w’umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyumva Monique, yemeje aya makuru avuga ko umurambo wabonetse bitinze kuko amakuru y’ibura rya nyakwigendera yatinze kumenyekana kuko afite ingo ebyiri rumwe i Kanama n’urundi ruba muri Kanzenze. Yagize ati” Umurambo wagaragaye nyuma y’iminsi ibiri tutazi irengero rye. Ashobora kuba yaraguyemo avuye ku rundi rugo rwe I Kanama aza Kanzenze.”

Nyiransengiyumva akomeza avuga ko aha hantu nta yindi mpanuka nk’iyi yigeze ihaba mbere ariko icyo bakeka ari ukuba Kabeba yarahanutse kuko ngo ari harehare cyane.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa ibizamini mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *