Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, mu cyumweru gishize rwaburanishije mu ruhame urubanza rw’umugabo wishe umugore we amuteye icyuma mu mutima nyuma y’uko umugore we yari yaramuhunze asubira iwabo .
Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko cyakozwe ku itariki ya 11 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Gaseke , Akagali ka Rutagara , Umurenge wa Muhanda , Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburasirazuba.
Bivugwa ko uyu mugabo yamenye ko umugore we yagiye mu kimina umusanga aho yari yicaye amuturuka inyuma amwubikiriye amutera icyuma mu mutima, ikindi mu mbavu no mu rukenyerero abumvise ataka baratabaye basanga ashizemo umwuka, aribwo uwakoze icyaha yahise afatwa ashyikirizwa ubugenzacyaha. Uregwa yaburanye yemera icyaha.
Mu gihe urukiko rwamuhamya icyaha yahanishwa igihano giteganyijwe mu ngingo ya 107 y’itegeko no 30/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaba n’ibihano muri rusange.


