Umugabo wo mu Murenge wa Nyakiriba witwa Sebarabona Theoneste yatemye mu mutwe mugenzi we, Ndayambaje Kazungu yari yaragurishije inka ndetse na we arikomeretsa bituma bombi bajyanwa mu bitaro. Sebarabona w’imyaka 40 watemye Ndayambaje w’imyaka 43, nk’uko umwe mu baturage yatangarije Bwiza.com ko ibi byaturutse ku mvururu zo kuba yari yaragurishije inka abantu babiri batandukanye ndetse nyuma akayigira ingwate y’undi mugabo witwa Twizerimana Jean Claude. Uyu muturage ati ” Sebarabona yagurishije inka abantu babiri baje kuyitwara arya resi (receipt) ya Ndahayo Javan w’imyaka 27 ari we waguze nyuma mu gihe Twizerimana Jean Claude w’imyaka 28 we yari yarayihaweho nk’ingwate.” Uwahaye amakuru Bwiza.com utashatse gutangaza imyirondoro ye avuga ko ko ” Ndayambaje yatemwe ubwo yari aje gufata inka yaguze na Sebarabona ariko bikagaragara ko hari abandi yayigurishije nabo bari baje kuyifata.” Uyu muturage akeka ko Sebarabona yariye resi ngo asibe ibimenyetso by’ubugure naho ngo kwitema byafatwa nko gushaka kugaragaza ko na we yahohotewe. Kuri ubu aba bombi bajyanwe mu bitaro. Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntibyakunda. Ubutumwa bugufi yohereje kuri iki kibazo ntibwari bwagasubjwe ubwo iyi nkuru yasohoka, tukaza kubitangaza igihe yadusubiza. Ingingo y’ 148 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza mu myaka ibiri ku muntu wahamwe no gukubita no gukomeretsa.

Ndayambaje Kazungu watemwe


