20260131_114532

Rubaya: Ababarirwa mu magana bishwe n’umusozi

Abantu babarirwa mu magana bapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Rubaya giherereye muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kugwirirwa n’inkangu zatewe n’imvura.

Umwe mu bacukuzi witwa Flanck Bolingo, yabwiye Africa News ko “imvura yaraguye ikurikirwa n’inkangu, hanyuma zigwira abantu hano. Bamwe zarabatabye, abandi bapfira mu bidendezi. Abenshi baracyari mu butaka.”

Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru wo ku ruhande rwa AFC/M23 igenzura kariya gace, Lumumba Kambere Muyisa, yavuze ko “abapfuye barimo abacukuzi, abana n’abagore bacuruzaga mu isoko.”

Amakuru y’ibanze avuga ko abishwe na kiriya kirombe babarirwa muri 200, gusa andi makuru avuga ko abapfuye baba bagera muri 500.

Muyisa yavuze ko hari abantu babarirwa muri 20 bakomeretse ubwo kiriya cyiza cyabaga ku wa Gatanu kuri ubu bari kuvurirwa mu mavuriro yo muri kariya gace, mu gihe abandi bagomba koherezwa i Goma.

Kuri ubu mu gihe ibikorwa byo gushaka abagwiriwe n’umusozi bigikomeje, abayobozi bavuga ko biteze ko umubare w’abo bimaze kumenyekana ko bapfuye ushobora kwiyongera.

Nyuma y’iriya mpanuka, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Bahati Musanga, yahise ahagarika ibikorwa by’ubucukuzi bwa gakondo byakorerwaga muri kiriya kirombe.

Ikirombe cya Rubaya iriya mpanuka yabereyemo, gisanzwe gicukurwamo 15% by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan aboneka ku Isi yose. Ni amabuye asanzwe avamo ibyuma bikomeye byifashishwa mu gukora za telefoni zigezweho, mudasobwa na moteri z’indege.

Muri 2024 ni bwo AFC/M23 yigaruriye kariya gace nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *