Rucagu Boniface uri mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yahishuye ko Kabuga Felesiyani ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahoze ari umuntu mwiza, gusa akaza guhinduka nyuma y’uko yari amaze gushyingira Juvenal Habyarimana.
Rucagu ni umwe mu Banyarwanda bake bashoboye gukorera Repubulika ya kabiri, magingo aya bakaba akiri muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, aba Guverineri w’intara y’Amajyaruguru mbere yo kugirwa umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu.
Rucagu nk’umuntu wari uziranye bya hafi n’umuryango wa Kabuga, avuga ko mbere y’uko uyu mukambwe ashyingira Habyarimana yari umuntu mwiza, gusa akaba yarahindutse nyuma y’uko umukobwa we ashyingiranwe n’umuhungu wa Habyarimana.
Aganira na Ukwezi TV yasobanuye ibya Kabuga agira ati” Mbere umuhungu wa Habyarimana ataraza gusaba umukobwa wa Kabuga, mu bantu beza bavugaga muri iki gihugu, b’intama z’Imana bavugaga Kabuga. Yari umucuruzi ufite amafaranga, ucisha make uniyoroshya. Ibintu byahindutse aho ashyingiriye kwa Habyarimana.”
Rucagu yavuze ko Kabuga akimara kuba ba mwana wa Habyarimana ari bwo yatangiye gushyirwa mu bagize amabanga y’icyitwaga “Akazu”, binaba inkomoko yo kugira ngo agire uruhare mu ishingwa rya Radiyo ya RTLM yari abereye umuyobozi mukuru no kuba Perezida wa MRND.
Rucagu wemera ko yari mu banyamigabane ba RTLM, yavuze ko abazanye igitekerezo cyo gushinga iyi Radiyo bari baratangaje ko ije gukora ubucuruzi bisanzwe, mbere yo guhinduka igikoresho cyifashishijwe mu kubiba urwango n’amacakubiri.
Anenga Kabuga kuba yarananiwe kugira ijambo na rimwe avugira kuri Radiyo yari abereye umuyobozi, ngo yamagane ibyayivugirwagaho byagize uruhare rukomeye mu guhembera Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga kandi ko ubugwari Kabuga yagaragaje ari bwo bwatumye abura aho ahera ngo amuvuganire kuri Leta y’u Rwanda, nk’uko umuryango we wigeze kubimusaba ubwo bahuriraga mu Bubiligi.
Yagize ati” Mu Banyarwanda twabonanye(ari mu Bubiligi), harimo madamu wa Kabuga, n’abana be babiri barimo umuhungu we n’umukobwa we ntekereza ko ari we wari wabaye umukazana wa Habyarimana. Bansanze kuri Hoteli nari ncumbitseho, barambwira bati Depite Rucagu Kabuga uramuzi. Uzi ko ari umuntu w’Imana kandi ntawe yasuzuguraga. Wamuvuganira bakamukuraho ruriya rubwa bamutera?”
Rucagu ngo yabasubije ko ntaho yahera akora ibyo bamusabaga, bijyanye n’uko nta jambo na rimwe yavugiye kuri RTLM yari abereye mu nama y’ubutegetsi ngo yamagane ubutumwa iyi Radiyo yatambutsaga.
Kabuga Felesiyani ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uri mu maboko y’ubutabera bw’Ubufaransa nyuma yo gutabwa muri yombi afatiwe muri iki gihugu. Akurikiranweho ibyaha birindwi byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.


