Muhizi uhagarariye abanyamakuru bakorera mu ntara y'Amajyepfo

Ruhango: Abanyamakuru bagabiye umuturage inka

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023, abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyepfo bagabiye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi inka ndetse banatanga ubufasha burimo ibiribwa.

Mu kagari ka rwoga umurenge wa Ruhango ni ho hatuye umuturage witwa Sendakize Joseph, akaba ari we wagabiwe inka. Yavuze ko byamushimishije kandi bigiye kumuhindurira imibereho.

Ati: ”Nkurikije uburyo nahingaga sineze kubera kubura ifumbire, iyi nka izajya mpa ifumbire, bityo bizamfasha. Nifuzaga inka ariko nkabura ubushobozi, ariko kuba nyibonye nanjye izanteza imbere, abana bazanywa amata. Nk’uko mpawe iyi nka, nzakomeza gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kugabirana, nanjye nzagabira abandi.”

Muhinzi Elisée uhagarariye abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyepfo avuga ko abanyamakuru ari abafatanyakirwa ba Leta, ariko bagomba kugira ibindi bakora bifasha umuturage kugera kumibereho myiza.

Ati: “Nk’abanyamakuru, usibye gukora inkuru z’ubuvugizi, bagomba kujya muri gahunda za Leta zirimo gufasha abatishoboye, twe nk’abanyamakuru twiyemeje buri mwaka kugabira umuntu umwe mu karere, ubushobozi bwakwiyongera tukagabira babiri. Twifuza ko abayobozi batishisha abanyamakuru, bumve ko ari abafatanyabikorwa nk’abandi.”

Muhizi uhagarariye abanyamakuru bakorera mu ntara y'Amajyepfo
Muhizi uhagarariye abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyepfo

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko batunguwe n’igikorwa nk’iki cyakozwe n’abanyamakuru. Ati: “Ubusanzwe abanyamakuru ni abafatanyabikorwa dusanzwe duhurira mu zindi gahunda. Ni ubwa mbere tubonye abanyamakuru bagira igitekerezo cyo kugabira inka umuturage. Byadushimishije cyane. Ubundi kugaba inka ni umuco mwiza twatojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Abanyamakuru namwe mwinjiye mu mihigo y’Akarere. Kugabirwa inka ni urukundo, ni igihango tugiranye.”

Iki gikorwa cyateguwe n’abanyamakuru bakorera mu Majyepfo, ariko hari na bagenzi babo bakorera mu mujyi wa Kigali bashyizeho umusanzu.

Sendakize yatangaje ko iyi nka igiye kumuhindurira ubuzima
Sendakize yatangaje ko iyi nka igiye kumuhindurira ubuzima

Imiryango yatoranyijwe n'ubuyobozi bw'umurenge na yo yahawe ibiribwa
Imiryango yatoranyijwe n’ubuyobozi bw’umurenge na yo yahawe ibiribwa

Abanyamakuru bahaye ujmuturage ibahasha irimo igishoro
Abanyamakuru bahaye ujmuturage ibahasha irimo igishoro

Visi Meya yashimiye abanyamakuru bakoze iki gikorwa
Visi Meya yashimiye abanyamakuru bakoze iki gikorwa

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *