Ruhango : Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa by’abafatanyabikorwa

Icyorezo cya covid-19 cyatumye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Ruhango basanzwe bishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza batagera ku ntego bari biyemeje yo kubishyurira kuko aho bakuraga amafaranga batayaboneye igihe ,abandi bakaba barayasabye abaterankunga yabo akaba ataraboneka.

Bahati Yusufu uhagarariye compassion international mu turere twa Ruhango na Nyanza , avuga ko covid-19 yabakomye mu nkokora igatuma ibikorwa bari biyemeje gukora byo gukura abana mu bukene n’imiryango yabo itagerwaho.

Agira ati ‘’ ubu kubera icyi cyorezo cya covid n’ubukene , compassion yafashe umwanzuro wo kwishyurira abana n’ababyeyi bari mu cyiciro cya kabiri amafaranga y’ishuri n’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 90 ku ijana ,dusigiramo ababyeyi icumi ku ijana ngo nabo bazayiyishyurire’’.

Danniel Nziziki umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Ruhango ,avuga ko ubusanzwe ibintu byagendaga neza kuko icyo babaga biyemeje bagikoreraga ku gihe ariko icyorezo cya covid-19 ngo cyabakomye mu nkokora .

Uretse ubuhinzi bw’ibigori bwadindiye kuko abahinzi bejeje bakabura isoko , abagombaga guhabwa inka n’anadi matungo nabo ntibayabonye aha hakinongeraho ko abajyaga batangira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye batashoboye kubutanga kubera ko abenshi bakoresha amafaranga avuye hanze y’Igihugu ubu bakaba batarayabona .

Uyu muyobozi avuga ko hari impungenge ko abaturage bajyaga batanga mituweli binyuze mu matsinda batazayibona kuko mu kwa 6 babaga barimo kugabana bakishyura mituweli ,utayafite nawe bakamuguriza akayishyura .

kubera covid ngo abaturage bayagabanye kare mu gihe byari bikomeye bari mu rugo ,ubu abaturage ngo ntayo bafite yo kwishyura.

Agira ati ‘’hari abaturage bishyurirwaga mituweli na compassion bagera nko mu bihumbi bitandatu , abandi bakishyurira abandi nka magana atatu ,magana abiri ariko kuko turi abafatanyabikorwa mirongo itanu twishyuriraga abaturage hafi ibihumbi 12 byo mu cyiciro cya 2 ’’.

Rusiribana Jean Marie umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ruhango avuga ko ubusanzwe iyi miryango yabafashaga kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza ,bicaranye nabo baraganira babemerera ko bagiye kubishyiramo imbaraga abo basanzwe bishyurira bakayibona.

Agira ati ‘’ batwemereye ko bitarenze itariki 5 Nyakanga abaturage bo mu cyiciro cya 2 basanzwe bishyurira bazaba bamaze kuyatanga kugira ngo hatagira umuturage ugira ikibazo akaba yarwara akabura uko yivuza, hari abagifite amafaranga bahabwa n’abaterankunga babo ariko hari n’abatayafite twabasabye kugenda bakaganira ziriya tariki batwemereye ko bazaba bamaze kuyitanga’’.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko muri rusange bagenzuye imikorere y’abafatanyabikorwa babo , mu ngengo y’imari ya 2019 -2020basanze ibyo bakoze byaragezweho ku kigereranyo cya 80 na 85 ku ijana aho kugera ku ijana ku ijana.

Ingengo y’imari y’abafatanyabikorwa y’umwaka ushize yari miliyari imwe 60 ku ijana harimo ibikorwa byita ku mibereho myiz y’abaturage harimo gutanga inka n’andi matungo , ibikorwa byo kwegerezwa amazi ndetse n’ibijyanye n’uburezi.

Rusiribana avuga ko bemeye ko ibitaragezweho bizaba byagezweho bitarenze itariki 5 Nyakanga ariko ngo ibitazakunda bizimurirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Mu karere ka Ruhango hakorera imiryango 50 harimo ikorera imbere mu Gihugu ndetse n’indi mpuzamahanga yose ikaba yishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza bagera ku bihumbi 12 mu karere ka Ruhango bo mu cyiciro cya 2.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *