Amakuru agera kuri bwiza.com, nay’urupfu rw’umugabo w’imyaka 67 witwa Munyankindi Leopard , wo mu karere ka Ruhango , mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Buhoro, mu mudugudu wa Nyangandika , wapfiriye mu kabari mu saha ya Saa tatu z’ijoro ubwo yari agiye gufata icyo kunywa.
Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’akarere mu kiganiro yagiranye na bwiza, Meya w’akarere ka Ruhango, HABARUREMA Valens, yemeje aya makuru, avuga ko koko uyu mugabo yaguye mu kabari ubwo yari agiye muri aka kabari.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 60 yapfuye ubwo yari amaze kuhinjira , gusa avuga ko uyu mugabo bivugwa ko yari yanyweye inzoga nyinshi nubwo ntawakwemeza ko ari zo zamwishe.
Ati: Amakuru dufite nuko yapfuye mu buryo busanzwe, ntawamukozeho, ntakindi kibazo yahuye nacyo , yapfuye bisanzwe nkuko iperereza ryibanze ribigaragaza. Cyokora ngo yari yanyoye inzoga nyinshi mbere , nubwo tutakwemeza ko ari zo zamwishe.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mugabo yahageze agitangira kwicara agafatwa n’isereri akagwa hasi maze agahita apfa. Kuburyo ntawe iperereza rirafata nkuwagize uruhare mu gupfa k’uyu musaza, ariko ukuri kukaba kugomba kuzagaragarazwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo , yemeje ko aya makuru , ariko atubwira ko ari mu nama nta, Bityo twavugana n’umuyobozi w’umurenge nta kibazo. Ati: Amakuru niyo koko yapfuye, ndi mu nama mwabaza umuyobozi w’umurenge cyangwa undi wo mu karere.”


