Rukundo wabeshyaraga abagabo abashinja gusambanya umwana we yafashwe

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Sheema cyataye muri yombi umutekamutwe w’umugore wari ukomeje kwambura abagabo amafaranga abashinja kumusambanyiriza umwana w’umukobwa w’imyaka 10.

Igipolisi kiravuga ko uyu mugore yitwa Annet Rukundo, yatezaga abagabo umukobwa we w’imyaka 10 ubundi agahita yirukankira kuri polisi akajya gutanga ikirego avuga ko bari kumusambanyiriza umwana.

Amakuru aturuka mu gipolisi aragira ati: “Ubwo yahitaga abwira umugabo gukemura ikibazo bya gicuti akamusezeranya kumukuraho ikirego mu gihe yakwemera kwishyura amafaranga runaka.”

Gusa, nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, ubwo yageragezaga gukora ubutekamutwe nk’ubu, umugabo ukiri muto yahise asaba ko bajyana umwana kwa muganga yihitiyemo ibisubizo biza bigaragaza ko umwana atigeze asambanywa.

Uyu wari ugiye gukurwamo amafaranga ni uwitwa Andrew Magezi unakodesha mu rupangu rwa Rukundo.

Umupolisi witwa Levi Akalivenyima, avuga ko ubwo yahatwaga ibibazo, hamenyekanye ko yari amaze kubeshyera abagabo benshi muri ubu buryo ndetse bamwe bakaba baranafunzwe.

Rukundo kuri ubu arashinjwa ibyaha birimo guha igipolisi amakuru y’ibinyoma.
Igipolisi kikaba gisaba ababyeyi iteka kujya baha uregero rwiza abana babo no kureka kubashyira mu nzira mbi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *