Mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Kisaro, ho mu Karere ka Rulindo, abaturage baravuga ko bahangayikishijwe n’abajura bitwaje intwaro gakondo mu gihe nta n’irondo riba muri ako gace, mu gihe ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko iki kibazo kidakabije ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bugiye gushyira imbaraga mu kugikemura.
Abaturage bavuga ko ibyo bituma n’abafite amatungo bafata umwanzuro wo kurarana nayo, aho umwe yagize ati: “Intwaro baba bazifite! Baba bafite inkota n’imihoro n’izindi ntwaro zishoboka bo baba bazifite kuko bacukuza za fer a beton, ubirebye! Nonese k’umuntu aba atekereza kugusanga mu nzu, urumva aba avuga ngo nimusangamo ndamwica mutware ibye!”
Undi yagize ati:“ Batoboye inzu none amatungo dusigaye turarana nayo mu nzu kubera ko tuba dufite ubwoba ngo nituyashyira mu cyikoni baraza dusange bayatwaye! Ubwo dusigaye turarana n’amatungo mu nzu kubera izo mpungenge z’abajura.”
“ Irondo ntaryo kubera ko ni abaturage bakora irondo, bakarikora akanya gatoya nka saa moya, saa tatu bakaba baritahiye noneho abajura bakaza nka saa yine. Ubwo rero twatabaza tukabura abadutabara. Nanjye ubwanjye, aha ngaha munsanze mpagaze kur’uru rugo, muri iyi minsi mperutse gusohoka nuko nsanga inzu hano hirya bayitoboye.”
“ Hari benshi bari kuza bakiba ingurube bakazica, bakiba intama, inka…byose bagatwara.”
Iyi nkuru dukesha Isango Star ikomeza ivuga ko abaturage bifuza ko mu gace batuyemo hakongerwa umutekano, kuko iki kibazo kitoroshye.
“ntabwo byoroshye! Turasaba ubuvugizi kuburyo badushakira abantu bazajya baturarira ahari, bafite imbunda kuko nizo zabashobora! Kuko burya iyo umuntu agambiriye kugusanga mu nzu, aba agambiriye ku kwica nta kindi!”
Undi ati: “Leta nigire uko iturenganura rwose! Nitwoherereze wenda abashinzwe irondo.”
Umugwaneza Venuste; Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Kisaro, we avuga ko ubujura buhari budakabije nkuko abaturage babivuga.
Avuga ko iyo babonye ko birikuba bafatanya n’inzego z’umutekano bagakurikirana abo bajura.
Ati: “Amarondo arakorwa kandi n’izo serivise ….ariko iyo twabonye ko hari ibiri kuba, dufatanya n’inzego z’umutekano hanyuma tugashyiramo imbaraga ku buryo ubona ko ntabwo ari ibintu bikabije cyane.”
Nubwo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ibi, abashinzwe gukora amarondo bo ubwabo bavuga ko kubera gusigana babaye babiretse.
Umwe muri bo yagize ati: “Kuri ubu nta rondo rigikora kubera ko basa n’ababihagaritse. Twabwiye ba chairman tuti mureke dufate umunsi wo gukora irondo nuko barabyanga.”
Abaturage ubwabo bafite amakuru abihamya ndetse bashimangira ko hari abo bafatana ibihanga.


