Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Murambi mu kagari ka Mvuzo,umudugudu wa Munyinya haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nteziryayo Jean Claude uzwi ku izina rya Socrate w’imyaka 33 y’amavuko ukekwaho kwibwira uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi amagambo mabi.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko byabaye ku wa Gatanu,tariki ya 6 Ukuboza 2024, ngo nibwo uyu Nteziryayo Jean Claude yasanze Mukamutara Domithilla muri Centre y’ubucuruzi ya Budakiranya aho yarimo acururiza imineke agatangira kumubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nteziryayo yabwiye Domithilla ati:” Kwa Kaniri(umubyeyi wa Domithilla) hapfuye Abatutsi bazima hasigara ibishushungwe.”
Domithilla,nyuma yo kubwirwa ayo magambo yatanze amakuru ,Jean Claude ahita atabwa muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Murambi.


