Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nta gahunda rufite rwo guhagarika za moto mu mujyi wa Kigali, nyuma y’amasaha make umwe mu bayobozi barwo atangaje ko hari gahunda yo kugabanya biriya binyabiziga.
Ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste yumvikanye abwira abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ko ruriya rwego ruteganya kugabanya umubare wa za moto zitwara abagenzi muri Kigali, mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu no gukomeza gushyigikira gahunda ya bisi zigendera ku gihe.
Yagize ati: “Tugomba kunoza umwuga wo gutwara abantu, tugabanye moto n’izindi modoka, kugira ngo tugire umutekano mu muhanda.”
Rugigana yavuze ko hari ubwo imodoka zigera kuri 50 zigenda mu mubyigano, nyamara zimwe zirimo umugenzi umwe gusa, ibintu ngo bigomba gucika.
Yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali hashyizweho ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions Ltd kizatangira gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu kwezi gutaha k’Ugushyingo, kuko basanze abikorera bararebaga inyungu zabo aho kwita ku bagenzi.
Yunzemo ati: “Nitugira uburyo bwiza bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ama moto ku isoko azagabanuka, nta muntu uhitamo kugenda kuri moto ayijyaho kubera kubura ubundi buryo bwihuse.”
RURA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X ku mugoroba wo ku wa Gatatu, yatangaje ko nta gahunda ifite yo guhagarika za moto muri Kigali.
Iti: “Ibivugwa muri iyi post (yari yakozwe na Imvaho Nshya) ntabwo ari ukuri. Nta gahunda yo guhagarika moto ihari. Icyavuzwe ni uko itwara rusange ry’abagenzi mu mujyi wa Kigali nirinozwa, abagenzi benshi batega moto cyangwa batwara imodoka zabo bwite bashobora guhitamo gutega bisi kuko zizaba zigendera ku gihe kandi zihuta mu gihe gahunda z’ibikorwa remezo bikenewe nazo zigenda zishyirwa mu bikorwa.”


