Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli bizamuwe.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Bwana RUGIGANA Evariste, igiciro cya lisansi ntikigomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,803 kuri litiro, naho mazutu ntigomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,757 kuri litiro. Aya mafaranga arimo umusoro ku nyongeragaciro (VAT).
RURA ivuga ko iri zamuka rishingiye ku mpinduka z’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ariko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiramo ingengo y’imari igamije kugabanya igitutu ku baturage, cyane cyane mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu n’ibindi bikorwa by’ubukungu bikenera ibikomoka kuri peteroli.
Mu itangazo, RURA ishimangira ko Guverinoma ikomeje kwitanga mu rwego rwo korohereza abaturage, igashyiramo nkunganire ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli kugira ngo izamuka ryabyo ritagira ingaruka zikabije ku mibereho y’abaturage no ku bukungu bw’igihugu.
Iri zamuka rije rikurikira irindi ryari ryabaye mu mezi abiri ashize, rihurirana n’igihe ibihugu byinshi ku isi bikomeje guhangana n’ibibazo by’ibiciro biri ku isoko mpuzamahanga, birimo intambara, impinduka mu bukungu, n’ihindagurika ry’ibiciro bya dolari ku isoko.


