Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati ya Mwarimu Musanganya Faustin, umwe mu banyamuryango shingiro ba Kaminuza ya INES-RUHENGERI n’ ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi ya Kiliziya Gatolika ya Ruhengeri, akaba n’Uyihagarariye mu mategeko, ku kibazo cy’inyandiko Musanganya Faustin yasabye ko yahabwa mu rwego rwo kumenya ishusho y’ iyi kaminuza nk’uko n’abandi banyamuryango babizi, bityo bajyane ku ipaji imwe ariko inama zikaba zikomeje guterana ariko nta mwanzuro zitangwa kuri iki kibazo. Musanganya Faustin yatangarije BWIZA ko ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwakoze ibyo busabwa n’urukiko ariko yabusaba inyandiko zimwereka ishusho rusange ya INES-RUHENGERI, bukaba “bwarabyanze ku mpamvu njye ntazi.” Uyu mugabo wanigishije muri Kaminuza y’ u Rwanda yatangarije BWIZA ko inama y’inteko rusange idasanzwe yateranye kuwa 7 Ukuboza 2022, igamije kumusubiza ku nyandiko yari yasabye zamufasha kumenya ishusho y’iyo kaminuza yagize uruhare mu gushinga, ihagaze kuko yari amaze imyaka icumi adahari, avuga ko nta gisubizo yamuhaye, ahubwo ko habayeho kumuheza, ingingo avuga iteye kwibazwaho. Inteko rusange ya Kaminuza ya INES -RUHENGERI yigeze kwirukana Musanganya Faustin, asabye ko bakuraho icyo cyemezo mu buryo bw’ibiganiro, ubuyobozi bwayo bumutera utwatsi maze nawe agana inkiko. Aho baburanye hose kugeza mu rukiko rw’ubujurire, INES -RUHENGERI yagiye itsindwa. Urukiko ruyitegeka ku mwishyura Frw miliyoni 40 n’ibihumbi magana atatu 350 no kumwemera nk’umunyamuryango shingiro. Byinshi kuri iyi ngingo wasoma: 1. https://bwiza.com/?Ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-INES-RUHENGERI-na-Mwarimu-Musanganya-Faustin&var_mode=calcul 2. https://bwiza.com/?Isomwa-ry-urubanza-aho-INES-Ruhengeri-yajuririye-gucibwa-asaga-miliyoni-39-ngo 3. https://bwiza.com/?Konti-za-banki-za-Kaminuza-ya-Ines-Ruhengeri-zafatiriwe 4. https://bwiza.com/?INES-Ruhengeri-yaciwe-Frw-asaga-miliyoni-40-ngo-iyahe-Mwarimu-Musanganya Kuri ubu, Musanganya avuga ko ” Nyuma yo kwandika amabaruwa atandukanye nsaba izo nyandiko barazinyimye. Inama zidasanzwe turazikora ariko nta mwanzuro bampa buri gihe ahubwo bansohora mu nama ngo bagiye kwiherera bafate umwanzuro, nkabyemera ntabyemeye ariko nkabikora. Iyo twongeye guhura ariko n’ubundi nta mwanzuro bampa. Mbyita kunshyira mu gihirahiro.” Inama yo kuwa 7 Ukuboza yabaye nk’izabanje Musanganya avuga ko mu gihe n’izindi nama zabanje nta mwanzuro zagiye zifata n’iyo kuwa 7 Ukuboza 2022, nayo nta gisubizo yamuhaye. Ati ” Inama yatumiwemo n’abatari abanyamuryango. Recteur Padiri Baribeshya Bosco na Perezida w’inama y’ubutegetsi Bwana Mazzarati n’umucuruzi Bwana Gaspard Ndagijimana nyiri Hotel La Palme. Ibi kandi ntabwo ari icyemezo cyabanje kumvikanwaho n’abanyamuryango. Iki kigaragaza ubwikanyize mu miyoborere.Ibyari biri ku murongo w’ibyigwa bifitiye kaminuza akamaro sibyo byasuzumwe. Kuko, impaka zose n’amatiku byazanywe n’uko natse ubuyobozi ishusho ya Ines bakanangira kuyimpa kandi mbifitiye uburenganzira nk’umunyamuryango…” Yakomeje ati ” Iyo ngingo rero bayinyonze bashyira imbere ibaruwa ukuriye abanyeshuli biga muri INES banditse asaba Musenyeri Harolimana kunyirukana ngo kuko nahamijwe icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside. Nabasubije ko abanyeshuli ari abagenerwabikorwa, ko batari hejuru y’amategeko kuko kuri iyo ngingo haba muri TGI, haba mu Rukiko rukuru bajuriye, haba mu Rukiko rw’ubujurire bajuririye bakanatakambira, bayigarutseho ariko ibyo ntibyatumye izo nzego zose zitanzura ko INES itsinzwe itakwitwaza ko nafunzwe ngo invutse uburenganzira bwanjye. Mu byemezo byose byafashwe ntaho urukiko ruvuga ko nambuwe uburenganzira bwo kuba mu ishyirahamwe runaka cyangwa kugira uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere by’ iguhugu.” Avuga ko kuri iki kibazo, yibukije abari muri iyo nama ngo “Nabasomeye ingingo ya 13 y’Icyemezo No 050/2021/CIV/GCA cyo kuwa 23 Ukuboza 2021 cyafashwe n’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire kivuga kiti: ‘Dusanga kandi urebye impamvu zatumye INES-RUHENGERI itsindwa mu nkiko zimbi ari impamvu zimwe zikubiye mu kuba INES-Ruhengeri yaraburanye ivuga ko MUSANGANYA Faustin atirukanwe nyamara inkiko zombi zikanzura ko yirukanywe n’inteko rusange ariko ko uko kwirukanwa kudakwiye guhabwa agaciro kuko n’ubwo yakatiwe n’inkiko ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside ariko atambuwe ubundi burenganzira yari afite. Uko kubona ibintu kimwe mu nkiko zombi zabanje ni impamvu ituma ubujurire bwa kabiri budashobora kwakirwa.” Ku mpungenge zivugwa n’abanyeshuri muri iyo baruwa BWIZA ifitiye kopi, Musanganya ati ” Bityo rero, icyazanye abanyeshuli muri kaminuza twashinze ni ukwiga nta kwivanga mu mikorere y’inteko rusange no kumva ko Musenyeri afite ububasha bwo kujya hejuru y’amategeko atubahiriza ibyemezo by’inkiko. Nagaragaje ko kuba nenga imikorere ya Ines no kugaragaza ibitagenda neza atari ugusebanya. Kuba naratse ishusho ya Ines sinyihabwe kandi nyifiteho uburenganzira ntibigomba kuba urwitwazo banshumuriza abanyeshuli badafite aho bahuriye n’inteko rusange. Kandi koko, nk’umunyamuryango shingiro ntaho mpurira n’abanyeshuli, haba mu masomo, haba mu kwandika ibitabo by’amasomo, haba no muzindi nama ziberana n’abanyeshuli. Icyanjye ni ugutanga ibitekerezo mu nteko rusange, aho byaba bigoramye, bagenzi banjye bakabigirora kugeza igihe dusohoye politike iboneye kaminuza izagenderaho. Kunenga imikorere mibi si ugusebanya Uyu mugabo avuga ko yifuza ko ibitagenda genda mu miyoborere no mu gucunga umutungo wa INES- RUHENGERI igihe hari ibyo itangazamakuru ribimubajijeho, bidakwiriye gufatwa nko gusebanya. Ati ” Simbona se na Musenyeri Harolimana Vincent aba nawe yavuze?” Ati ” Muri iyo nama hari aho umunyamuryango yavuze ngo nsuzugura Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent mu binyamakuru. Nabasubije ko ari itegeko guha abanyamakuru amakuru, ko ntarota nsuzugura Musenyeri Harolimana Vincent ko na Musenyeri ubwe ahabwa umwanya ngo yisobanure muri ibyo binyamakuru. Njye nkaba mbona ko amakuru atangwa aba ntaho abogamiye.” Yungamo ati ” Nibakomeza kunangira, ni ukuziyambaza inzego bireba zikabumvisha ko amategeko agomba kwubahirizwa nt yandi mananiza. Turanenga ko ibyemezo bifatwa na Ines bidakurikije amategeko. Mbona ko kuba Ines yaratsinzwe mu nkiko zose byarashegeshe abapadiri b’abanyamuryango ba Ines kuko wagira ngo mu gushinga Ines dufatanyije nari nk’umukarani wa paruwasi cyangwa umugatigisimu biyibagije amafaranga, ibikoresho, amajoro naraye niga imishinga yateje imbere INES nayisabira inkunga.” “Nakwibutsa ko kubera ko Ines ifite umuco mubi wo kudatanga inyandikomvugo ku kibazo nabagejejeho cyababereye ingorabahizi cy’ishusho ya Ines, nirwanyeho nkaba mfite uko nageza ku babishaka ibyagiye bivugwa kuri iki kibazo igihe izo nyandiko zaba zisohotse zivugira ibindi. Kaminuza ya INES-RUHENGERI: Akarima ka Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri? BWIZA yabajije Musanganya Faustin impamvu abona ituma INES-RUHENGERI yinangira kumuha inyandiko asaba kandi azemerewe n’amategeko. Yasubije muri aya magambo ati ” Njye mbona abayobozi ba INES-RUHENGERI bagitsimbaraye ku mugambi wabo wo kumpigika muri kaminuza nagizemo uruhare rukomeye mu ishingwa ryayo no kumbuza kumenya imikorere yayo kuko bagomba kuba bafite icyo bikanga gikomeye mu mikorere yabo. Baracyatsimbaraye. Bazi ko bari hejuru y’amategeko. Ni ngombwa kwibutsa ko kuva mu ntangiriro kugeza ubu, Leta yakomeje gushyigikira INES-RUHENGERI binyuze mu mishinga inyuranye no mu nkunga mpuzamahanga yasinyiye. Bityo rero, isuzumamikorere mu rwego rwimiyoborere nicungamutungo ryigenga rishyizweho na none nurwego rwigenga rubifitiye ububasha nirwo rwakemura impaka rushingiye ku bifatika. Ndatanga urugero rwaho kuri lisiti yabanyamuryango, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yasibwe hakandikwamo undi muntu. Ndetse hari nabantu ku giti cyabo binjijwe muri INES-RUHENGERI mu buryo mbona ko budasobanutse. Ibiri amambu, ahandi bikagaragara mu mategeko yahinduwe ko INES-RUHENGERI ari nkakarima ka Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri nabantu ku giti cyabo bayigize uruhahiro none inkiko zikaba zaragaragaje ko INES-RUHENGERI ari ishyirahamwe ry’abantu ku giti cyabo harimo n’undi witwa MUSANGANYA Faustin nkumunyamuryangoshingiro ntayegayezwa bafatanyije na Diyosezi ya Ruhengeri. Ibuze aho yerekeza umutwe nyuma yo gutsindwa mu nkiko zose twaburanyemo, abayoboye INES-RUHENGERI noneho barimo barashakishiriza mu banyeshuli kandi aba ngaba nta kindi cyabazanye uretse kwiga batuje badashowe mu matiku.” Hari ibyo gushimira Inteko Rusange Musanganya hari ibyo ashimira, ati ” Njye muri iyo nama naboneyeho umwanya wo gushimira Inteko rusange kuko yemeye ko yatsinzwe yubahiriza ibyemezo by’inkiko intumira nu nteko rusange inshuro eshatu kuva aho mbatsindiye, bantumira mu birori bya INES-RUHENGERI, bishyura indishyi baciwe zose uko aro 40350000 frw no kuba noneho baremereye umunyeshuli wanjye kwiga ku buntu nk’uko biteganywa n’amategeko.” Ndabasaba ko izo nyandiko bazimpa kuko nabo amakuru zibitse barayafite kandi tunganya uburenganzira. Nibitaba ibyo, ubwo twebwe kumvikana bizaba byatunaniye, ni ukwitabaza izindi nzego zikadukiranura nk’uko zabigenje mu miryango itegamiye kuri Leta yari igeze aharindimuka kubera imiyoborere mibi.” Avuga ko yasohowe mu nama ariko ” Ndabyanga kuko bimaze gukabya. Bahisemo kujya gukorera inama mu kindi cyumba. Bamaze nk’isaha, bagaruka aho twari duteraniye bambwira ko bazansubiza mu buryo bw’inyandiko. Nabajije umwe nti ese kiriya cyumba mwari murimo si icya INES, iyo mbasangayo? Ngo none tugiye muri Eveche ( Ibiro bya Musenyeri) wadusangayo? Urumva ko iyo myumvire ari ukumva ko Kiliziya Gatolika iruta abandi banyamuryango!” BWIZA ahagana saa saba zo kuwa 7 Ukuboza 2022, yagerageje kuvugana na Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi ya Kiliziya Gatolika ya Ruhengeri akaba n’Uhagarariye Kaminuza ya INES-RUHENGERI mu mategeko ku byo Musanganya Faustin avuga, ubutumwa bugufi kuri Whatsapp yarabubonye ariko ntiyasubiza. Ubutumwa bugufi (SMS) nabwo ntiyabusubije. Iyi nkuru yageze igihe cyo gusohoka ntacyo aradutangariza. Igihe azagira icyo abivugaho, tukazakigeza ku basomyi. Hakomeje ukutumvikana ku mpande zombi, hakibazwa uko ibyo batemeranywaho bizakemuka mu gihe ibiganiro bigaragara ko nta musaruro biri gutanga mu gihe Musanganya Faustin avuga ko we urukiko rwamugaruye muri INES-RUHENGERI nk’umunyamuryango shingiro, bityo atakwemera guhezwa ku kumenya ibyabaye byose igihe yari adahari mu gihe abandi bose banyamuryango banganya uburenganzira babifite. Kugeza ubu, INES-RUHENGERI nta na rimwe yigeze idutangariza impamvu idaha Musanganya Faustin izi mpapuro we avuga yemerewe guhabwa.


